Abantu 10 batawe muri yombi bakekwaho kwiba inka 40
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel aravuga ko abo bantu batawe muri yombi bafashwe nyuma y’uko Polisi imenyeshejwe ko hari inka zibwe ndetse ikaza no kumenya ko abazibye batangiye kuzishakira abaguzi.
Izo nka zafatiwe ahantu hatandukanye, izegera kuri 13 ngo zafatiwe ahitwa Mucucu mu Karere ka Gatsibo zikaba zari zibwe ahitwa ku Ruhuha mu Murenge Kabarore naho hakaba ari mu karere ka Gatsibo.
IP Kayigi avuga avuga ko hari hamenyekanye ko hari inka zibwe nyuma ariko ngo makuru aza gutangwa n’umwe mu bacuruzi b’inka wari wahamagawe n’abo bantu ngo abasange aho bari bamugurishe inka 13.
Inzego zishinzwe umutekano zikimara kurita mu gutwi ngo zahise zikurikirana, zigwa gitumo abashakaga kugurisha izo nka, ahitwa Mucucu hafatwa abantu 5 undi umwe abacika.
Muri aba bantu 5 bafashwe hafatiwemo n’uwari umushumba w’izo nka w’Umurundi bivugwa ko ari na we wazigambaniye.
Undi wafashwe muri ubwo bujura ngo akomoka i Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, we ngo akaba amaze iminsi mike afunguwe aho yari afungiye muri Gereza ya Nsinda ashinjwa nabwo ubujura bw’inka.
Abandi na bo ngo baba bakomoka mu bice bitandukanye byo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Inka 20 zirenga zo ngo zafatiwe ahitwa mu Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, umushoferi w’ikamyo ngo yarin izitwaye ngo yahise yiruka aracika, naho batanu barafatwa kuri ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Kiramuruzi.
Izindi nka uwazibye ngo yakoreshaga amayeri yo gukodesha ifamu (farm) akazikusanyirizamo nyuma zamara kugwira agakodesha imodoka ikaza ikazipakirira aho mu ifamu.
IP Kayigi akaba avuga n’ubwo abo bajura bafite amayeri menshi bakoresha ngo hari icyizere ko biza gucika kuko abaturage bamaze gutinyuka gutanga amakuru ku muntu bakeka wa ari muri izo ngeso