Uganda yakiriye abasirikare bayo 3 bishwe na Al Shabaab kuri Noheli
Imirambo itatu y’abasirikare ba Uganda baguye mu gitero bagabweho na Al Shabab ku munsi wa Noheli yagejejwe muri Uganda tariki ya 27 Ukuboza 2014.
Chimpreport dukesha iyi nkuru ivuga ko aba basirikare baguye mu butumwa bw’amahoro bagejejwe muri Uganda ku wa 27 Ukuboza 2014.
Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, Gen. David Muhozi, yatangaje ko abo basirikare bakoze uko bashoboye ngo Umutwe wa Al Shaab idahungabanya umutekano w’abari mu birori bya Noheli kugeza bahasize ubuzima kandi ko ari ubutwari.
Yagize ati “Aba bari abasirikare bakomeye; bakoze ibikorwa by’ubutwari ngo Al Shabab itagera ku cyo yari yiyemeje cyo kuvutsa ubuzima abizihizaga Noheli. Batanu muri Al Shababa bahasize ubuzima ndetse abandi batatu barafashwe.”
Umuvugizi w’Ingabo za Afurika yunze Ubumwe, Colonel Ali Aden Hamoud, abajijwe uko abarwanyi ba Al Shabab bageze mu gace karindwa bikomeye na (AMISOM) yatangaje ko abo barwanyi baje bambaye imyambaro nk’iyi ngabo za Somalia bafasha gucunga umutekano w’igihugu bagakwirakwira ku kibuga cy’Indege i Mogadishu ari naho hari icyicaro cyUmuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Lft Col. Paddy Ankunda, yihanganishije imiryango y’abasize ubuzima muri icyo gitero ndetse anavuga ko ibyo bitazaca intege ingabo za Uganda ahubwo zizakomeza kurwanya iterabwoba haba muri Afurika no ku Isi yose.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Umunyamabanga wa Loni Ban Kimoon nabo bohereje ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze abayo ndetse no kwamagana iterabwoba.
Abaguye mu gitero cyabaye kuri Noheli ni abasirikare batatu ba Uganda, umuturage umwe, ndetse n’abarwanyi batanu ba Alshabab.Icyo gitero abarwanyi ba Al Shbab bateraga ibiro bya AMISOMku munsi wa Noheli
Source: igihe.com
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/uganda-yakiriye-abasirikare-bayo-3-bishwe-na-al-shabaab-kuri-noheli/AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSWORLDImirambo itatu y’abasirikare ba Uganda baguye mu gitero bagabweho na Al Shabab ku munsi wa Noheli yagejejwe muri Uganda tariki ya 27 Ukuboza 2014. Chimpreport dukesha iyi nkuru ivuga ko aba basirikare baguye mu butumwa bw’amahoro bagejejwe muri Uganda ku wa 27 Ukuboza 2014. Umugaba w’Ingabo Zirwanira ku Butaka, Gen. David...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS