Abanyamakuru 60 barishwe mu mwaka wa 2014
Komite ishinzwe kurengera abanyamakuru(CPJ) yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2014 hishwe abanyamakuru bagera kuri 60 baguye mu kazi.
Iyi raporo yakozwe na Committee to Protect Journalists (CPJ) iravuga ko nubwo byari bimenyerewe ko ¼ cy’abanyamakuru bicwa ku mwaka ari abakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga, ngo uyu mwaka siko bimeze kuko abishwe benshi ari abakorera ibinyamakuru bigiye bikorera imbere mu gihugu runaka.
Mu banyamakuru bishwe uyu mwaka harimo Anja Niedringhaus, wafotoreraga associated press warashwe ubwo yafotoraga mu itara ry’inkuru ku matora muri Afghanistan. Iyi raporo yashyizwe ahagaragara na CPJ mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri iravuga ko umubare w’abanyamakuru bishwe wagabanyutseho 10 ugereranyije n’umwaka ushize aho abishwe bagera kuri 70. Kuva iyi raporo yatangira gukorwa mu w’1992 umubare w’abanyamakuru bicwa ugenda ugabanyuka.
Umubare munini w’abishwe uyu mwaka ugaragara muri Syria ahari imvuru zimaze imyaka ine. Muri uyu mwaka zimaze kugwamo abanyamakuru bagera kuri 17. Mu myaka ine zimaze abanyamakuru bagera kuri 79 nibo bamaze kuzitakarizamo ubuzima. Syria ni cyo gihugu kiza ku isonga mu guhohotera abanyamakuru, dore ko abanyamakuru babiri James Foley na Steven Sotloff baburiwe irengero ubwo batangazaga amakuru kuri Islamic state.
Imvururu hagati ya Ukraine na Russia zaguyemo abanyamakuru bagera kuri 5. Iminsi 50 y’imirwano hagati y’intara ya Gaza na Palestine yaguyemo abanyamakuru 4 barimo umunyamakuru wakoraga video witwa Simone Camilli n’umusemuzi Ali Shehda Abu Afash. Muri Iraq abanyamakuru batanu barapfuye ubwo bataraga amakuru kuri Islamic State.
Iyi raproro ya CPJ kandi igaragaramo umunyamakuru waguye muri repubulika ya centre Afurika mu mirwano ishyamiranyije abakirisitu n’abayisilamu. Si mu mirwano gusa iyi raporo igaragaza ko haguye abanyamakuru kuko ivuga ko hari n’abazize indwara Ebola.
CPJ ivuga ko ikomeje iperereza ku mfu z’abanyamakuru 18 hataramenyekana neza icyabishe gusa birakekwa ko harimo abazize impanuka z’indege n’imodoka kimwe n’abazize indwara.
Foxnews