Amajyepfo – Umuryango wa Vianney Hatungimana utuye mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rwanza  mu murenge wa Save mu Akarere ka Gisagara,  nyuma yo gusenya Nyakatsi babagamo batuye mu nzu nto iteye amakenga bamazemo umwaka bagiyemo bizezwa kubakirwa vuba n’ubuyobozi, umwaka urashize bategereje. Ubuyobozi bwabwiye Umuseke ko bazubakirwa vuba.

Inzu batuyemo ni iyo biyubakiye ngo babe bikinzemo bizeza kubakirwa ubwo bari bamaze kuvanwa muri Nyakatsi

Uyu muryango w’abantu batatu (Hatungimana, umugore we n’umwana wabo umwe) ni umuryango utishoboye utunzwe no guca inshuro muri aka gace ka Save.

Baba mu nzu nto cyane ifite nka metero eshatu kuri ebyiri (3/2m), isakaje shitingi ishaje yatobaguritse igeretseho ibice by’amabati ashaje n’imiyenzi hejuru yabyo ituma bidatwarwa n’umuyaga.

Uyu muryango uvuga ko iyo imvura iguye nijoro umugore aheka umwana bagahagarara kuko amazi aba yinjira mu nzu ari menshi agasohokera inyuma y’inzu bakongera kuryama ari uko ihise bagasasa ahagerageje kumuka ku manywa bwo iyo iguye bugama mu baturanyi.

Hatungimana ati « Ni ukubura uko tugira, hashize umwaka tuyibamo kuko twasenyewe nyakatsi twabagamo batwizeza ko bagiye kutwubakira. Twubatse aka kazu ngo tube twikinzemo ariko turategereza turaheba. Ubu iyo tubonye bucyeye dushimira Imana. Nta kindi dusaba ni uko batwubakira kuko bazi ikibazo cyacu. »

Jean Paul Maniriho umuturanyi w’uyu muryango avuga ko uyu muryango ukwiye inkunga yo kubakirwa vuba kuko aho batuye hateye inkeke.

Ati « Na shitingi ishaje basakaje ni umuturanyi wayibahaye ariko irashaje cyane. Iyo imvura iguye badusaba kubugamisha. »

Innocent Kimonyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save nubwo nta gihe ntarengwa atanga avuga ko uyu muryango ugiye kubakirwa mu gihe cya vuba.

Ati « Dufite ibibazo by’abaturage bamwe batarubakirwa bitewe n’ubushobozi bwabo bakaba bafite aho bacumbitse nawe ari muri abo gusa mu gihe cya vuba araba yubakiwe dufatanyije n’abaturage

Abaturiye uyu muryango bo bavuga ko uyu muryango warangaranywe bakurikije igihe gishize utuye muri iyi nzu idakwiriye.

Mu murenge wa Save ni hamwe mu hari umubare munini w’abatuye mu nzu za nyakatsi zasenywe, abenshi barubakiwe n’ubwo hari n’abatarubakirwa barimo n’uyu muryango wa Hatungimana batuye nabi.

'Gitifu' w'Umurenge avuga ko bazabubakira vuba

Inzu batuyemo yari iy'agatganyo biyubakiye basezeranywa kubakirwa vuba

Ni inzu nto kandi idakwiye umuryango

Prince Theogene NZABIHIMANA
UMUSEKE.RW