Benzinge: Gutaha K’umwami Bigeze he?
King Kigeli with Benzinge standing next to him
IGISUBIZO KU NYANDIKO YASOHOWE N’IKINYAMAKURU NEWTIMES CYO MU
RWANDA INYANDIKO YISWE « FROM KIGALI TO KIGELI, WILL YOU COME
HOME? » yo ku italiki 13 Ukuboza 2014
Muri iyi nyandiko turifuza kubanza kwibukiranya amateka y’ukuntu Umwami aheze
ishyanga, hanyuma tubagezeho ibyerekeranye n’ibiganiro yagiranye n’intumwa za
leta ya Kigali ku byerekeye itahuka rye.
Twibukiranye
Abanyarwanda bakwiriye kumenya ukuri ku mateka y’igihugu cyabo. Nkuko
Umwami yabisobanuye kenshi, ntabwo yigeze yirukanwa n’abanyarwanda
kuko byose byakozwe n’Ababiligi, ari nabo bari bafite ubutegetsi mu Rwanda icyo
gihe.
Ubwa mbere Umwami yasohotse mu Rwanda muli 1960, agiye kureba
umunyamabanga mukuru wa Loni witwa Dag Hammarskjold wari waje i
Kinshasa mu minsi mikuru y’ubwigenge bwa Kongo. Yagirango amusabe kumufasha
kugarura umutekano mu gihugu cyari kirimo amakimbirane atejwe ahanini n’abari
bahagarariye Leta y’ UBubiligi. Bamaze kubonana, Umwami yabujijwe kugaruka
mu gihugu cye bikozwe n’Ababiligi babinyujije mu itangazo kuri radio i Bujumbura.
Hagati aho Umunyamabanga wa loni amutumaho ko yaza i New York agasobanura
ikibazo cy’uRwanda n’Ababiligi. Umwami yahise ajya i New York kugeza ikibazo cy’
u Rwanda ku muryango w’Abibumbye (Loni).
Umwami yagarutse mu Rwanda avuye mu nama ya Loni, yari imaze
Gutora Resolutions 1579 na 1580 zemezaga ko asubira mu Rwanda nk’Umwami,
hakazakorwa amatora ya kamarampaka nawe ari mu gihugu cye. Akigera mu
Rwanda, Ababiligi bahise bamusohora ku ngufu, bamwuliza indege ya kajugujugu
bamujyana i Bujumbura mu Burundi, bamumenyeshako batazamwemerera
gusubira mu Rwanda. Umwami ntiyongeye kugaruka mu gihugu, yavuye i Burundi
akomeza inzira y’ubuhunzi.
Kuva muri iyo myaka yose amaze mu buhunzi Umwami ntacyo atakoze agira inama
za leta zabayeho zose kugirango zirangize ikibazo cy’impunzi mu mahoro nawe
arimo. Ntiyigeze ahwema gusaba leta y’u Rwanda kubonera umuti nyawo ibibazo
bitera ubuhunzi; kugirango abana b’u Rwanda badakomeza guhunga urwababyaye.
Ibihugu byose Umwami yabayemo, byamwakiriye neza kandi biranamwubaha maze
nawe agafasha impunzi z’abanyarwanda kubona amashuli n’imibereho myiza.
Umwami yakomeje gusaba ko habaho inama (table ronde) yo kwiga neza itahuka
ry’impunzi zose z’abanyarwanda, zigatahuka mu mahoro; nyamara na n’ubu
abanyarwanda bakomeza guhunga bajya mu mahanga. Twongere twibutse kandi dushimangire ko Umwami atigeze ashyikigira ko impunzi zitahuka hamenetse
amaraso. Na n’ubu yemera ko Inama table ronde ikwiye kubaho ibibazo byose
by’ubuhunzi bikigwa ndetse n’impamvu zitera ubuhunzi zigakurwaho burundu.
Imishyikirano n’intumwa za leta kw’itahuka ry’Umwami.
Ku birebana n’uko muri iy’ minsi ishize hari intumwa za Leta y’u Rwanda zaje
kureba Umwami ziyobowe na Pasterur Ezra Mpyisi, ibi byabayeho ariko ntagishya
bazanye mubyo Umwami yari yarabasabye gutunganya. Twabibutsa ko atari ubwa
mbere habaho imibonano nk’iyo kuko muri 1996 habanje Paul Kagame akiri Visi
Prezida, icyo gihe mu biganiro yagiranye n’Umwami kubyerekeranye n’ikibazo
cy’itahuka rye, Umwami yamusobanuriye ko nawe yifuza gutaha, ariko ko bigomba
gukorwa mu mucyo, ntibibe mu mwiherero. Umwami yasabye ko ikibazo
kimenyeshwa abanyarwanda, hakanakurwaho inzitizi zari mu mategeko, cyane
cyane mu itegekonshinga, dore ko n’icyo gihe ari itegekonshinga ryo kuri
Republika ya kabili igihugu cyagenderagaho. Visi Prezida yemeye ko agiye
kubivugana na Leta ye bakabikora. Umwami yategereje igisubizo ntiyagira icyo
abona kugeza n’ubu; ahubwo akumva ko hari abahohoterwa bazira ko bavuze
cyangwa banditse ku kibazo cy’Umwami; Ndetse hakurikiyeho za discours
z’abategetsi bakomeye bamwe na bamwe, bavuga ibinyuranye kure n’ibyo
bavuganye na Visi Perezida kwitahuka rye. Uko kutavugisha ukuri bibangamiye
benshi kandi biteye urujijo.
Ejobundi nabwo, Umwami yongeye kugeza kuri Pasteri Mpyisi ibyifuzo bye,
amwibutsa ko nk’uko yali yabyumvikanyeho na Paul Kagame muli 1996, itahuka
rye rikwiye kumenyeshwa abanyarwanda, agataha ku mugaragaro. Yahakaniye
Pasteri Mpyisi nabagenzi be baje bavuga ko Umwami yafata Pension (ikiruhuko)
bakamuha ibyo yifuza byose (inzu,amamodoka, n’ibindi ). Yababwiye ko ibintu
ataribyo akeneye ko ikimubabaje arugushakira amahoro abanyarwanda bose ntawe
uhejwe. Naho abavuga cyangwa bandika ko Umwami haribyo yari yemeye mbere
ntakuri kurimo. Yongeye kandi kugaragaza ko yifuza ko impunzi z’abanyarwanda
ziri hirya no hino mu mahanga zataha mu mahoro.
Ni muri urwo rwego Umwami yongeye gusaba Abanyarwanda ko baharanira
umuco wabo mwiza wabarangaga, ariwo unshingiye ku gukundana, kubahana,
kwirinda ibinyoma no guhemuka, bakarwanya amacakubili maze bakarushaho
kunga ubumwe byo shingiro y’amahoro arambye.
Bikorewe i Washington DC, 16/12/2014
Boniface Benzinge,
Umuvugizi w’i biro by’Umwami
Akaba na chancelier.