RDC : Itsinda rya mbere rigizwe na 120 bari abarwanyi ba M23 babaga Uganda ryatahutse
Nk’uko radiyo Okapi yo muri Kongo Kinshasa dukesha iyi nkuru ibitangaza, itsinda rya mbere ry’abari abarwanyi b’umutwe wa M23 bari barahungiye mu gihugu cya Uganda ryageze mu gihugu.
François Muamba, umuhuzabikorwa ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis-Abeba, yatangaje ko abari abarwanyi b’umutwe wa M23 bagera kuri 120 bageze muri Kongo Kinshasa mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza.
François Muamba,yakomeje abeshyuza amakuru yaugaga ko aba bahoze ari abarwanyi ba M23 baba bari gusubizwa mu gihugu cyabo ku ngufu kuko ibiri gukorwa ari ibiri mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zombie.
Muamba yagize ati :”Twasinye amasezerano yemerera RDC gusubirana abari abarwanyi ba M23 ndetse n’ibikoresho byabo bishobora kwimukanwa ndetse n’intwaro zabo bahunganye mu gihe batsindwaga, bari babizanye hano muri Uganda”.
Iri tsinda rya mbere ry’abari abarwanyi ba M23 rigejejwe muri Kongo Kinshasa nyuma y’uko ejo mu rukerera habanje kubaho igikorwa cyo gutoroka kuri bamwe muri aba bahoze ari abarwanyi ndetse bikavamo no kurasana hagati yabo n’ingabo za Uganda, igikorwo bikomeje gutanagzwa ko cyagaragayemo inkomere nyinshi.
Kugeza ubu ariko, haba ku ruhande rwa Leta ya Uganda, uruhande rw’abari abarwanyi ba M23, Leta ya RDC, HCR ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, nta mibare nyayo iratangazwa ku bakomerekeye muri iri rasana, ndetse n’umubare nyakri w’abari abarwanyi batorotse.