Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza, yasinye iteka (decrets) rijyanye no guhindagura imikorere yo mu biro bye. Mu batakaje imirimo yabo, harimo uwari ikirangirire ku buyobozi bw’Ibiro bya Perezida, Generali Alain Guillaume Bunyoni, wigeze no kuba Minisitiri w’Umutekano.

Ku wa Gatanu kandi, mbere y’uko Perezida Nkurunziza yurira indege yerekeza i Dakar mu nama ya 15 ihuje ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, yashyize umukono ku nyandiko zigera kuri 11, ari na ko yahinduye byinshi mu biro bye.

Amakuru dukesha Jeune Afrique yerekana ko izo mpinduka zibaye mu gihe havugwa ibihuha bikomeye by’uko agomba no guhindura Guverinoma ye.

Gen. Alain Guillaume Bunyoni, wari umuyobozi w’ibiro, yasimbuwe na Anatole Manirakiza utazwi cyane ku rubuga rwa Politiki mu Burundi. Azaba yungirijwe na Br. Gen Telesphore Irambona.

Uwari Comiseri wa Polisi yagizwe Umuyobozi mu Biro bya Perezida ushinzwe iperereza, aho yasimbuye Lt Gen Adolphe Nshimirimana.

Izindi mpinduka zabaye cyane bunyamabanga buhoraho bw’inama y’igihugu ishinzwe umutekano, no muri Minisiteri y’Ingabo, ndetse no biro bishinzwe ibigo bya Leta.