Kamonyi Abantu 29 bari mu bitaro bazira umutobe n’ubushera
Uwizeyemungu François niwe wari watuwe umutobe n’ubushera, ubu aracyarembye (Ifoto/Gasarasi G.)
Abaturage 29 bajyanwe mu bitaro bya Remera Rukoma bikekwa ko bazize umutobe n’ubushera bonyoye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushingo 2014, ku muturanyi wabo.
Aba baturage barimo 20 baturuka mu Murenge wa Runda, n’abandi 9 bo mu Murenge wa Rukoma.
Mu kiganiro amaze kugirana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Umuyobozi w’Akagari ka Kabagesera, Muvunyi Eugene yatangaje ko kugeza ubu bamwe muri aba baturage bakimeze nabi, ariko ngo hari n’abandi bari kugenda boroherwa.
Yakomeje avuga ko banyoye ijerekani 1 y’umutobe n’indi y’ubushera mu rugo rwa Uwizeyemungu François, utuye mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda.
Uyu mutobe n’ubushera, ngo Uwizeyemungu yari yabituwe na muramu we witwa Munyazikwiye Daniel utuye i Rukoma aje kumwereka umwana. Kugeza ubu, uyu wazanye ibi byo kunywa nawe ari mu bitaro, aho ari kumwe n’abo bari bazanye.
Muvunyi akomeza avuga ko bigaragara ko uyu mutobe n’ubushera byari bihumanye, gusa ngo haracyakorwa iperereza n’ubwo ngo bitoroshye kuko umutobe n’ubushera byari bisigaye byamenywe n’abo baturage.
Yagize ati “Kugeza ubu n’abaganga babuze nibura umutobe muke cyangwa ubushera ngo bahereho bakora isuzuma.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Remera Rukoma, Magnifique Paulette, we yabwiye abanyamakuru ko abarwayi baje bafite ibimenyetso bisa, ari byo: umuriro myinshi, gucibwamo, gucika intege no kubabara mu nda.
Bamwe mu banyoye kuri uwo umutobe n’ubushera batangiye koroherwa (Ifoto/Gasarasi G.)
Yakomeje avuga ko ikigaragaza ko biriya binyobwa byari bihumanye, ari uko n’abasigaye mu rugo kwa Munyazikwiye Daniel wari wazanye ibi binyobwa aje no kwerekana umwana, banyoye ku byasigaye nabo bahise bahumana.
Gusa, Paulette yakomeje avuga ko abenshi muri abo baturage barimo koroherwa, n’ubwo ngo hakiri n’abakirembye barimo Uwizeyemungu wari watuwe ibyo binyobwa.
Umuyobozi w’Akagari ka Kabagesera, Muvunyi Eugene yabwiye iki kinyamakuru ko bahise bategura inama mu Mudugudu wa Gihara yahuje abayobozi n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Gihara.
Iyi nama ngo igamije gukangurira abaturage kureka ubugome bakorera abandi no kwita ku isuku muri rusange.