Hari hashize amezi asaga 2, Dhanji Shy Rose umudepite mu nteko ishinga amategeko muri (EALA) ashinjijwe gutuka abakuru bibihugu Rwanda, Burundi na Kenya, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo bwo yakubise umudepite mugenzi we ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya.

 Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru jamiiforums avuga ko uyu mudepite ibirego bye byabaye ubugira kabiri ubwo yakubitaga mugenzi we Dr Nderakindo Kessy bari bavanye mu mirimo y’inteko mu mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Kessy wakubiswe mu mugongo avuga ko yari kuri telefone agwa gituma na Dhanji yumva yamukubise ariko abura uko agira dore ko inteko yari irangiye nta kuntu yasubiramo ngo amurege.

Akomeza avuga ko ikirego cye yahise ahitamo kukigeza kuri polisi maze ahita anahabwa icyemezo cyo kujya kwa muganga amajije kugaragaza ko yagiriwe nabi n’uyu mugore.

Yagize ati: “Inteko yari irangiye sinashoboye kugeza ikirego cyanjye mu nteko, bose bamaze kubona ko nagiriwe nabi bangiriye inama yo kugeza ikirego kuri polisi mpabwa n’icyangombwa cyo kujya kwa muganga”.

Kessy yakomeje atangaza ko atigeze agira ibimenyetso bigaragara ku mubiri inyuma ariko ko yababaye cyane dore ko yanavuye kwa muganga akagaruka kuri polisi gutanga ibimenyetso ndetse iba ari nayo imugereza ikirego mu nteko.

Abandi badepite muri uyu muryango bakaba basabira Shy Rose ibihano bikakaye dore ko batangaza ko uyu mugore akomeje gukingirwa ikibaba ntahabwe ibihano bikwiye bagendeye ku myitwarire akomeje kugaragaza.

Ku ruhande rwa Shy Rose unashinjwa gutuka abayobozi b’ibihugu yatangaje ko abeshyerwa ndetse ko abatangaza ayo makuru yose ko ari abashaka kumweguza ku mirimo na mugenzi we Margaret Nantongo Zziwa, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EALA (East African Legislative Assembly), akababwira ko agakino barimo ntacyo kazabagezaho.

Nyuma y’ ibyo birego byose bishinjwa Shy Rose hakaba hategerejwe imyanzuro izamufatirwa ubwo inteko izongera guterana.