Ramadhan Mubajje , Mufti wa Uganda arasaba igipolisi cy’iki gihugu guta muri yombi umuhanzi Desire Luzinda ,uherutse gushyira hanze amafoto ye yambaye uko yavutse, ndetse agashyikirizwa ubutabera.

Mufti wa Uganda arasabira uyu muhanzi gufungwa no kuryozwa icyaha yakoze, nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru Polisi ya Uganda yari yatangaje ko yashyizeho impapuro zimuta muri yombi.

Nyuma yuko Desire Luzinda amenyeye ko amafoto ye yambaye ubusa yaba yarashyizwe hanze n’umusore bakundanaga witwa Franklin ukomoka muri Nigeria, kuri ubu yaba akomeje kwihisha polisi, itangazamakuru ndetse n’abaturage muri rusange.

Nubwo uyu mukobwa yasabye imbabazi Abanya-Uganda kuri iki cyaha yakoze kinahanirwa n’amategeko, Mufti wa Uganda avuga ko imbabazi gusa zidahagije ahubwo byabera abandi akarorero uyu mukobwa aramutse akaniwe urumukwiye ku cyaha yakoze.

Uretse no kuba mu muco wa Uganda bitemewe kwambara ubusa mu ruhame cyangwa gukwirakwiza amafoto n’amashusho by’urukozasoni, Mufti avuga ko nta n’idini ribyemera ndetse ngo byahesheje isura mbi igihugu.

Ramadhan Mubajje avuga ko atumva uburyo Polisi yavuga ko yananiwe guta muri yombi uyu mukobwa mu gihe icyaha yakoze cyandagaje igihugu cyose mu maso y’amahanga dore ko aya mafoto ye yakwirakwijwe ku mbuga za internet ndetse bikitirirwa Uganda.

Mubajje avuga ko ubutabera nibunanirwa guhana uyu muhanzi ngo azafata iya mbere mu kunenga ubutabera ku bwo kutubahiriza inshingano zabwo.

Itegeko rya Uganda riteganya ko umuntu ukwirakwije amafoto cyangwa amashusho y’urukozasoni ahanishwa byibura ahazabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda n’igifungo cy’imyaka itari munsi 10.