Umuforomo witwa Barayavuga Jean de Dieu w’imyaka 42 y’amavuko wo mukigo nderabuzima cya Nyamata, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho gushaka gusambanya umurwayi yararimo kuvura nk’uko bitangazwa na KigaliToday

Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014 mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ubwo umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yajyaga ku kigo nderabuzima cya Nyamata kwivuza, aho bakunze kwita kwa Dede agezeyo yakirwa na Barayavuga atangira kumusuzuma.

Uwo muforomo ngo yamufashe amaraso hanyuma ayajyana aho bapimira ibizamini nibwo agarutse kugira ngo amubwira ibyavuye mu bizamini by’amaraso yamubwiye ko bamusanzemo Malaria nk’uko bitangazwa n’uwo mwana.

Agira ati “ Agiye kunyandikira imiti nibwo yambwiye ko mfite umuriro mwinshi ansaba kuryama ku gitanda maze atangira ku nkora ku mabere ndetse no mu gitsina ashyiramo intoki ngo agira ngo yumve ko harimo umuriro.”

Uyu mwana yarahise avuza induru maze atangira kurira nibwo ubwo muforomo yahise abireka maze arasohoka umwana nawe asohoka arira maze abibwira abari baraho n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima.

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima bukaba bwarahise bubimenyesha Polisi nayo ihita imuta muri yombi.

Aho afungiye kuri polisi, Barayavuga ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko nta kidasanzwe yakoze kuko yasuzumaga umwana, naho ibyo gushyira intoki mu gitsina cye akaba atarabikoze.

Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera bukaba butangaza ko burimo gukora iperereza kugirango hamenyekane ukuri.

Brayavuga Jean de Dieu akaba hari hashize igihe gito azanywe gukora mu kigo nderabuzima cya Nyamata avanwe mu cya Nzangwa kiri mu murenge wa Rweru.

KigaliToday