RDC : Cobra Matata arasaba Leta guhabwa imbabazi rusange akabona gushyira intwaro hasi
Nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko umukuru w’umutwe wa FRPI (Forces des Résistance Patriotique en Ituri) yaba yarishyikirije ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa we n’abarwanyi be 800 ndetse na Leta ya Kongo ikemeza aya makuru, ubu biremezwa no Munusco ko uyu mugabo atigeze yemera kwitanga ahubwo akiri mu mishyikirano na Leta ya Kongo kugirango yemererwe imbabazi rusange abone gusyira intwaro hasi ndetse yemererwe kwinjizwa mu gisirikare cya Leta.
Charles Bambara, umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Kongo Kinshasa, Monusco aganira na radio Ijwi ry’Amerika, yatangaje ko ubu Matata hamwe n’abarwanyi be 800 ndetse n’abandi bantu 400 bafite aho bahuriye nabo bari ku mupaka uhuza Kongo na Uganda mu gace ka Ituli kari mu birometero 45 uvuye Bunia hakaba hakiri kubaho imishyikirano aho Matata asaba Leta kwemera kumuha imbabazi rusange akabona gushyira intwaro hasi. Ibi kandi baynemejwe na général Abdallah Wafy, umuyobozi wungirije wa Monusco.
Si uguhabwa imbabazi rusange gusa Matata n’abarwanyi be basaba gusa kuko basaba no guhita binjizwa mu gisirikare cya Leta ndetse n’amapeti bari bagezeho agakomeza kubahirizwa.
Ikibazo cy’umutekano kuri Matata Cobra n’abarwanyi be bagishingira ku kuba nyuma y’uko undi muyobozi w’umutwe w’abarwanyi e Paul Sadala uzwi nka « Morgan » nyuma yo kwishyira mu maboko y’ingabo za Leta muri Mata yaraje kubikwa ko yapfuye ariko ntihagire impamvu igaragazwa y’urupfu rwe.
Cobra Matata ni umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi wa FRPI ( Forces des Résistance Patriotique en Ituri), wagize ibikorwa bihungabanya umutekano cyane hagati y’imyaka ya 1998 na 2006, byaguyemo abantu babarirwa muri 500 ndetse n’impunzi 50.000 muri Ituli.
Muri 2006 abayobozi b’uyu mutwe binjijwe mu gisirikare cy leta ariko, Matata aza kukivamo nyuma y’uko umwe mu bari abayobozi bawo Germain Katanga ashyikirijwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye.