Amakuru agera ku Imirasire.com aravuga ko hafi ya gereza nkuru ya Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hatoraguwe imibiri y’ abantu bitabye Imana ubwo abagororwa bo muri iyi gereza bateguraga ahantu hagiye kubakwa ikinamba cy’ urwego rw’ imfungwa n’ abagororwa n’ ubwo nta makuru arambuye yari yatangazwa

Mu kiganiro n’ umuyobozi w’ urwego rushinzwe imfungwa n’ abagororwa Major General Major Paul Rwarakabije yagiranye n’ Imirasire.com, yavuze ko koko ibyo bintu byagaragaye, gusa avuga ko ibintu bikiri gusuzuma n’ ubuyobozi bw’ akarere na Polisi nta kintu yapfa kubitangazaho.

GIF - 128.5 kb
Jenerali Paul Rwarakabije, umuyobozi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa

Ygize ati “Ni ukureba nyine ahantu byarebereye kuko ni ibintu bikirebwa, abashinzwe gereza ya Kigali n’ ubuyobozi bw’ akarere na polisi, ni ibintu bari kureba, iyo bagisuzuma ibintu bareba umwanzuro wafatwa, ntabwo umuntu yapfa kugira icyo atangaza.”

Mu kugaragaza ko bishoboka ko ari abantu bamaze igihe bitabye Imana, Rwarakabije yavuze ngo “ntabwo ari imibiri ni amagufwa.”

Umuyobozi wa RCS, Jenerali Major Rwarakabije kandi yemeje ko ibyo bimenyetso bigaragaza ko hari imibiri y’ abantu yahashengukiye bihari, gusa avuga ko bitarasobanuka neza, ndetse ngo biracyari aho byabonetse ntacyo barabikoraho.