Kimwe mubyemezo inama y’abaministiri yateranye i Kigali kuwa 12
Ugushyingo 2014 yafashe harimo : Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge
ku nshuro ya 7 cyatangiye tariki ya 11 kugeza ku ya 16 Ugushyingo
2014.

Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ni kimwe mubibazo
by’ingenzi bihangayikishije abanya politiki na sosiyeti sivile
itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali baba abari mu Rwanda
cyangwa abari hanze.

Mu Rwanda hateye ingeso mbi yo kwita abanzi b’igihugu abantu bose
batavuga rumwe na Perezida Kagame cyangwa ubutegetsi bwa FPR buyobora
igihugu. Uwo muco ukojeje isoni ukwiye gucika no kwamaganwa. Abatavuga
rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali turashaka kugaragariza abanyarwanda
uko tubona ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge n’uburyo bwagerwaho.

Muri iki cy’umweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda,
ndahamagarira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, baba
amashyaka ya Politiki, baba sosiyeti sivile, baba abakurikirana
politiki yo mu Rwanda kugiti cyabo; gutanga ibitekerezo uko babona
ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwagerwaho.

Ndabararikira gusohora ibitekerezo byanyu muri ibi binyamakuru
bikurukira : The Rwandan, Ikaze Iwacu, Inyenyeri na Veritas Info.
Inyandiko zanyu turasaba ibi binyamakuru kuzazakira no kuzisohora
kumbuga zabo kuva aho iyi nyandiko isohokeye kugera mw iherezo
ry’uku kwezi kw’ Ugushyingo tariki ya 30. Turasaba ibi binyamakuru
kujya bisohora iyi nyandiko buri munsi bibutsa abantu kugeza kw
itariki ya 30 z’Ugushyingo 2014.

Izo nyandiko nizimara kugaragara, nzakusanya itsinda ry’abantu
badafite aho babogamiye mu mashyaka, dushyire hamwe izo nyandiko,
dukuremo ibitekerezo by’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi
bw’i Kigali. Iyo nyandiko izaba igenewe gushyikirizwa Leta ya Kigali
no kuyitangariza abanyarwanda bose. Iyo nyandiko izaba igaragaza icyo
abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali batekereza kuburyo
abanyarwanda bagera kubumwe n’ubwiyunge. Iyo nyandiko tuzayisohora
mu kwezi kwa 12 mbere y’uko uyu mwaka wa 2014 urangira.

Iki gitekerezo gitanzwe nk’ubundi buryo bushoboka abanyarwanda
batavuga rumwe n’ubutegetsi bagira ibintu bimwe na bimwe
by’ingenzi bakorera hamwe. Ibi bibaye ngombwa kubera ko tubona ibyo
kugira ngo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akorere hamwe
bigenda kurushaho binanirana.

Iyi nyandiko yohererejwe ibinyamamakuru byavuzwe haruguru kugira ngo
babitangarize abanyarwanda. Tuboneyeho ama radio ya opozisiyo nka:
Radio Itahuka, Ijwi rya Rubanda, Ikondera info, n’ayandi twaba
twibagiwe kugira ngo badufashe gukwirakwiza iyi nkuru.

Jotham Rwamiheto
Montréal, Canada

Imbirimbanyi ya Demukarasi: Imbunda yanjye ni ikaramu, amasasu yanjye
ni ibitekerezo

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSKimwe mubyemezo inama y’abaministiri yateranye i Kigali kuwa 12 Ugushyingo 2014 yafashe harimo : Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ku nshuro ya 7 cyatangiye tariki ya 11 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2014. Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ni kimwe mubibazo by’ingenzi bihangayikishije abanya politiki na sosiyeti sivile itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali baba abari mu Rwanda cyangwa abari...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE