Bamwe mu bakozi bo mu rugo baravuga ko guca inyuma abakoresha babo ari ishema (Ifoto/Umuhoza
Bamwe mu bakora akazi ko mu rugo bavuga ko baterwa ishema no gusambana na ba shebuja cyangwa ba nyirabuja.
Impamvu zitera abashakanye gucana inyuma zirasa n’aho ari nazo zitera abakoresha kurarikira abakozi babo kugeza ku rwego rwo gukorana nabo imibonano mpuzabitsina.

Bamwe mu bakozi bo ku Gitega mu Karere ka Nyarugenge bavuganye n’Izuba Rirashe, bahuriza ku kuba akenshi bitangira abakoresha babasezeranya ibintu byiza baba badashobora kwibonera birimo kubongerera umushahara n’amafaranga y’ubuntu ya hato na hato.

Clementine avuga ko “akenshi umukozi iyo azi kwiyitaho ashobora gukuramo nyirabuja.”

Clementine yongeraho ko “bigaragara mu gihe [nyirabuka] afite abana nka babiri ava ku kazi ahugira ku bana. Uko wa mukozi akomeza anyura imbere ya shebuja ni bwo hari aho bigera akumva ko yamukorera nk’ibyo umugore yakamukoreye.”

Umusore w’imyaka 20 utarashatse ko izina rye rijya ahagaragara avuga ko yakoreye umuryango i Kanombe, mu gihe umugabo atari ahari akaza kwisanga yaryamanye na nyirabuja nyuma yo gusezeranywa imyenda n’inkweto byiza.

Ubuhamya bwe buteye butya: “umugabo we yakoreraga mu ntara aba yo. [Umugore] yansezeranije byinshi byiza kandi amafaranga nakoreraga nkumva sinabyigurira ndabyemera. Byinshi byahise bihinduka, nabagaho uko mbishaka nkora uko nshaka kuko yifuzaga ko ari ibintu tuzakomeza ndetse akomeza ambwira n’ibindi byinshi azankorera”

Uyu yongeraho ko yabonaga shebuja akumva amusuzuguye kuko no mu gihe yabaga ahari yabonaga nyirabuja akomeza kumureba neza. Gusa ngo nyuma yo gusubiza ubwenge ku gihe yumvise ashobora kuzakuramo ingaruka ahitamo gusezera ku kazi.

Undi mukozi witwa Constance ukorera Kacyiru mu Karere ka Gasabo, avuga ko aho yakoraga umugore yari yarabyaye impanga  ndetse banamubaze; byageze aho umugabo ashaka kumusimbuza umugore we kuko ngo yamubwiraga ko nta mbaraga agifite.

Aragira ati, “nareraga abana b’impanga ariko umugabo yahoraga ansanga mu cyumba kuko nararanaga nabo agahora ansaba ko ntazakomeza kwitwa umukozi; bigera aho aza nasinziriye atangira kunkuramo imyenda mu gihe nkangutse nsanga yamaze kuyikuramo. Nabuze uko mbigenza biza kugera n’aho nabonaga n’umugore atangiye kunkeka bituma nsezera umugore ariko nirinda kubimubwira.”

Constance na n’ubu ngo aracyicuza uburyo yaryamanaga n’umugabo wa nyirabuja kandi ngo nyirabuja yaramufataga neza.

Abashakanya babivugaho iki?

Abagabo n’abagore bavuganye n’iki kinyamakuru kuri iyi ngingo, bitana ba mwana, usanga abagabo bavuga ko biterwa n’imyitwarire mibi y’abagore, abagore nabo amakosa bakayahigikira ku bagabo.

Kugira ngo batange ibitekerezo bisanzuye basabye ko amazina yabo adatangazwa; Habimana (izina twamuhimbye) avuga ko biterwa akenshi no kuba abagore batacyuzuza inshingano zabo mu rugo ahubwo bakaziharira abakozi.

Ati “urataha wenda n’umugore muvuye mu kazi, mwagera mu rugo ugasanga yiyicariye mu ntebe arareba filimi cyangwa yibereye kuri internet; umukozi niwe utetse habe ngo ajye no kureba uko ateka kandi burya umugabo yishimira kurya ibyatetswe n’umugore yashatse, umukozi akava guteka agategura ameza, agasasa umugore yicaye, akamesa agategurira umugabo imyenda, bikarangira bibaye akamenyero ugasanga ni we usigaye azi ibyo umugabo akunda, umugabo akabona ko umukozi ari we umumenyera byose bikarangira amuhinduye umugore”.

Ku ruhande rw’abagore mama Keza (izina tumuhaye) yagize ati, “abagore twikundira guteteshwa ariko kuri ubu abagabo benshi akugeza mu rugo ugasanga ntakikwitayeho noneho hakiyongeraho ko bamwe usanga baba banakora kure cyangwa bakora akazi kavunanye ku buryo usanga batacyuzuza neza inshingano zo mu buriri, aha rero iyo ufite nk’umukozi w’umuhungu umufata neza ukamukesha hanyuma akaba yakuzuza za nshingano mu gihe umugabo adahari”.

Nta mibare ihari y’abakozi basambana n’abakoresha babo, cyane ko bikorwa mu ibanga hagati y’impande zombi, nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa Transparency Rwanda urwanya ruswa n’akarengane.

Ingabire avuga ko muri uyu mwaka bakiriye ibirego by’abantu batatu gusa, ngo “umwe bari bamwirukanye bavuga ko hari ibintu yibye ariko akavuga ko akeka ko nyirabuja yabihishe kuko ngo yamukekaga ko aryamana n’umugabo we.”

Ingabire avuga ko bigoye kwemeza ko n’abakozi bake baza kurega bavuga ko basambanyijwe n’abakoresha babo, baba bafashwe ku ngufu kuko ngo usanga bamaze igihe kirekire basambana, ahubwo ngo igishoboka cyane n’uko umukozi aza kurega nyuma y’uko ibyo yasezeranyijwe atabihawe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi, avuga ko mu mezi atandatu amaze atangiye iyi mirimo nta birego barakira by’abakozi bavuga ko basambanyijwe n’abakoresha babo.