URUSAKU: Abaturiye insengero i Kigali ubu ngo bafite agahenge
Mu mujyi wa Kigali, abaturage baturiye insengero ziri mu nsisiro zituwe, benshi bemeza ko ubu bafite agahenge nyuma y’uko Leta ishyize imbaraga mu gukangara abateza urusaku. Nubwo hari na bamwe bavuga ko urusaku rw’insengero ntacyo ngo rwari rubatwaye.
Nsengimana Yusuf atuye hafi y’urusengero Miracle Center ruherereye mu mudugudu wa Bwiza, mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe muri Kicukiro, avuga ko uru rusengero urusaku ruteza rubangamira benshi.
Ati “muri iki gipangu mbamo harimo ababyeyi bafite abana ariko usanga ku cyumweru biyasira ko abana babo batabasha gusinzira kubera urusaku.”
Fabrice Ngirabakunzi nawe utuye hafi y’uru rusengero we avuga ko hari ubwo no mu masaha amwe n’amwe mu minsi y’imibyizi urusaku ruba ari rwose ku buryo ushaka kuruhuka bitamworohera.
Ati “Hari igihe mu mibyizi ujya kumva guhera nka saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza nka saa mbili baba baririmba, bavuza ingoma, bacuranga, waba wiviriye kukazi rero ntubashe no kuruhuka.”
Bahimpumbya Bernadette ni umukecuru mukuru, aturiye urusengero rwa ADEPR Kacyiru mu kagari ka Kamutwa yabwiye Umuseke ko mu myaka yose amaze atuye aha yakomeje kubangamirwa n’urusaku rw’uru rusengero kugeza ubwo abifashe nk’akamenyero.
Ati “Nabonye ko twari twararenganye ejo bundi Leta ibihanije ngo bagabanye urusaku. Numvise hari ikintu kinini gihindutse mu buzima bwanjye.
nawe se saa cyenda z’ijoro zageraga ukajya kumva ukumva ng’izo ingoma, ng’ayo amashyi….indirimbo reka sinakubwira, ariko ubu turaryama tugasinzira bugacya.”
Hari abumva ntacyo urusaku rubatwaye
Uwimababazi Francine aturiye urusengero rwa Drive Destiny Church rwo ruri mu murenge wa Nyarugunga narwo ruri hafi cyane y’ingo z’abantu, we yumva ko ngo bitari binakwiye kuvuga ko abari gusenga bari gusakuza kuko baba bari guhimbaza Imana.
Uwimbabazi avuga ko kumva amajwi y’abasenga bahanitse, indirimbo cyangwa ibikoresho bifashisha baririmba ntacyo biba bimutwaye kuko baba guhimbaza Imana
Ibi abisangiye na Jean Marie Vianney Ndindiriyimana avuga ko nubwo nta dini asengeramo ariko yubaha abari gusenga kabone n’iyo baba basakuza.
Urusengero rw’itorero ryitwa ENR ruherereye mu Kagari ka Rwimbogo mu murenge wa Nyarugunga i Kanombe, narwo ruhuje kuba hagati mu nsisiro zituwen’abantu benshi kimwe n’izi twavuze haruguru, cyakora narwo ngo rwarikosoye vuba aha.
Abaturiye uru rusengero bavuga ko ibintu byahindutse cyane, urusaku rwaragabanutse umutuzo ni wose mu masaha babaga biteguyemo urusaku rw’ibyuma biremereye, indirimbo n’ibindi bikoresho by’ababaga basengera aha muri ENR Nyarugunga.
Kuva kuri uru rusengero ujya ku rugo rwa Alexis Rudasingwa harimo metero nk’eshanu gusa, kimwe n’izindi ngo ziri hafi cyane yarwo. Abatuye aha nabo ngo urusaku rwari akamenyero, nubwo bavuga ko akabi katamenyerwa.
Rudasingwa Alexis avuga ko aho ubuyobozi butangiriye gufata abapasitoro b’insengero zimwe na zimwe bagafungwa kubera urusaku rw’insengero zabo nabo aribwo baboneye agahenge.
Ati “iyo bacurangaga wagiraga ngo bari gucurangira iwanjye, ariko aho polisi ibihagurukiye twatangiye kubona agahenge”.