Burundi:Minisitiri w’umutekano yasobanuye ko Apotre Sosthene Serukiza yirukanwe azira guhanurira abakuru b’ibihugu batatu barimo n’uw’u Rwanda ibyago

Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Eduard Nduwimana kuri uyu wa mbere mu nama n’abahagarariye amadini na ba guverineri b’Intara zigize igihugu yatangaje ko Apotre Sosthene Serukiza uherutse kwirukanwa mu Burundi yahanuriraga ibyago abaperezida batatu bo mu biyaga bigari aribo, Pierre Nkurunziza w’u Burundi, Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Paul Kagame w’u Rwanda.

Minisitiri Nduwimana yabishimangiye avuga ko hari n’amajwi yafashwe yumvikanisha uyu mu apotre w’umunyamulenge ahanura iherezo ry’aba baperezida batatu.
Kubwa Nduwimana ngo guverinoma ntishobora kwihanganira iyo myitwarire, yongeraho ko na madamu Eusebie Ngendakumana nawe wandikiye ibaruwa abayobozi ivuga nk’ibi Serukiza yavuze ashakishwa n’ubuyobozi.

JPEG - 32 kb
Apotre Sosthene Serukiza

Ubwo yahaga ijambo uwari uhagarariye itorero Guerison des Ames, Apotre Serukiza yabarizwagamo, yahakanye ibyo Serukiza aregwa avuga ko atigeze amwumva na rimwe atanga ubuhanuzi nk’ubwo, ahubwo asaba ibisobanuro bihagije.

Itorero Guerison des Ames kimwe n’andi matorero, yasabye gusobanurirwa biruseho impamvu yihishe inyuma y’’itabwa muri yombi ry’abakozi b’Imana bakorera mu Burundi, ariko Nduwimana ntiyashatse gutanga igisubizo.

Iyi nkuru dukesha Radio Isanganiro ikomeza ivuga ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri, abavugabutumwa babiri, umwe w’umunyarwanda n’umunyekongo batawe muri yombi n’igipolisi cy’u Burundi.

Uyu munyarwanda witwa Damascene Gakwaya wafatiwe muri Karusi, ashinjwa iterabwoba, mu gihe umukongomani, Sosthene Serukiza we yirukanwe nyuma yo kumara iminsi mu maboko y’inzego z’iperereza z’u Burundi.

JPEG - 25.4 kb
Damascene Gakwaya

Mu cyumweru gishize, sosiyete sivile, FOCODE nayo yagaragaje ko ihangayikishijwe n’itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abihaye Imana.

Pacifique Nininahazwe, perezida wa FOCODE, yasabye ko habaho umucyo kw’itabwa muri yombi rya Sosthene Serukiza na Damascene Gakwaya ndetse anasaba ubwisanzure bwo gusenga.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com