Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo ribika uwari Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, Kalisa Pierre.

Nyakwigendera Kalisa Pierre yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal (King Faisal Hospital) azize indwara y’umwijima. Visi Meya Kalisa Pierre atabarutse afite imyaka 45.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yagize ati : “Twifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera Kalisa Pierre hamwe n’Akarere ka Nyarugenge muri ibi bihe by’akababaro. Imana imwakire mu bayo”.

karisa-pierre

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza n’amajyambere rusange muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, yohereje ubutumwa agira ati : “Tubuze umukozi, tubuze umuvandimwe. Imana imwakire mu bayo kandi abasigaye bihangane”.

Abakoranye na Kalisa bamushima gukunda umurimo no gucisha make. Yatorewe kwinjira mu nzego z’ibanze muri Werurwe 2011 avuye muri Minisiteri y’Ubutabera