Umunyamakuru utinya gukora iperereza akwiye kwigira mu iyobokamana – Ingabire
Marie Immaculée Ingabire aravuga ko gukora inkuru zicukumbuye ariyo nzira yo kurwanya ruswa.
Immaculée yatangaje ibi ubwo abayobozi b’imiryango ishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Uganda, mu Burundi, muri Kenya no muri Bangladesh, no mu Rwanda, bahuriraga I Kigali, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2014, baganira ku gukora itangazamakuru ricukumbuye nk’intwaro yo guhangana na ruswa.
Umuyobozi wa Transparency Rwanda yagize ati “Niba utinya kuba wakora inkuru icukumbuye kubera ko ngo utinya kugira ibibazo, njye rwose numva uwo muntu yajya nko mu maradiyo y’ibintu byivugira iyobokamana, kuko atagira ibibazo, gusa tumenye ko twese nta we udafite ibyo bibazo, ariko abantu ntibagomba guterwa ubwoba no gucibwa intege n’abantu barya ruswa.”
Immaculée aravuga ko umunyamakuru ukora inkuru icukumbuye, aba afashije abaturage kwigobotora abashaka kubarenganya.
Yakomeje agira ati “Mbabwize ukuri, umunyamakuru waduha amakuru y’ahantu hari ruswa, rwose n’uwaduca umutwe ntabwo twamugaragaza.
Ingabire yongeyeho ariko ko “uwo munyamakuru nawe icyo asabwa ni uko agomba kwirinda kugenda ijoro, kwirinda kunywa inzoga, no kwirinda kugenda wenyine.”
Gabriel Rufyiri uyobora ishyirahamwe ryo kurwanya ruswa mu Burundi Olucome, we yavuze ko guhangana n’abarya ruswa bisaba ubushobozi bukomeye, kandi uwo munyamakuru akaba agomba kuba azi ibyo akora.
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2002, ishyirahamwe OLUCOME rimaze kwakira ibibazo bya ruswa birenga 1000, gusa twe ikibazo dufite ni uko tutorohewe.”
Yakomeje agira ati “Ubu maze guhamagarwa inshuro zirenga 33, hashize imyaka 5 uwari unyungirije witwa Erneste Manirumva yishwe kandi kugeza ubu nta dosiye irakorwa, gusa ibi ntibikwiye kuduca intege, abanyamakuru icyo basabwa ni uko bagomba kumenya ko akazi kabo ari ukwitangira abaturage, muri make bamenye ko ari nk’urugamba bariho.”
Fred Muvunyi uyobora urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC), we yagaragaje ko n’ubwo mu Rwanda hatowe itegeko ryemerera umunyamakuru kubona amakuru, ikibazo cy’abantu bamwe batarumva iri tegeko.
Yagize ati “Hari ibigo byinshi ujyamo gushaka amakuru, bakakubwira ko nta muntu uhari uguha ayo makuru, hari n’aho ujya bakakubwira ngo ayo makuru urashaka ayiki, ibi ubona ko bikiri ikibazo gikomeye.”
Gusa abanyamakuru basabwa gukoresha itegeko ribarengera, mu rwego rwo kugera ku makuru, uwanze kuyabaha bakamenya n’uburyo bwo kumurega