Paruwasi ya Sainte Famille yibasiwe n’abajura
Ostensoir (Ifoto/Interineti)
Ubuyobozi bwa Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu “Sainte Famille” buravuga ko bwababajwe cyane n’abajura binjiye muri iyi kiliziya bakiba ibintu bitandukanye birimo n’igikoresho gitagatifu.
Ubwo bujura bwabaye mu ijoro rishyira kuwa gatatu w’iki cyumweru.
Abajura ngo bibye ibintu byinshi birimo ivazi, isaha yo mu kiliziya, ariko ngo igifite agaciro gakomeye kurusha ibindi ni Ostensoir.
“Ostensoire ni igikoresho gikoreshwa mu gushengerera Yezu muri okarisitiya”, nk’uko Padiri Mukuru wa Sainte Famille abivuga.
Padiri Mvuyekure Remmy amaze kubwira Izuba Rirashe ati, “kwibwa iyo ostensoir byaratubabaje cyane.”
Ubu bujura bwaratunguranye cyane kuko ubuyobozi bwa kiliziya butatekerezaga ko “hari umuntu wakora sakilirego” yo kuza kwiba ahantu hatagatifu.
Gusa kuba abajura baza bakiba bakagenda ntawe urabutswe, ntibitangaje kuko ubusanzwe Kiliziya ya Sainte Famille itagira abayirinda, nk’uko byemezwa na Padiri Mukuru wayo.
Padiri avuga ko bumvaga ko nta mpamvu yo kurindisha kiliziya kuko bayifata nk’ahantu hatagatifu, ariko nyuma y’ubu bujura ngo bagiye gukaza umutekano.
Padiri Mvuyekure Remmy asobanura uburyo abo bajura baje muri aya magambo: “Binjiriye mu gisenge cya Kiliziya inyuma, bakuraho amategura, ukuraho amategura ugahita ugera aho ushaka kugera hose, bamaze kwinjira basenya urugi, batwara ibyo bikoresho, ubwo rero turabababye cyane”
Padiri Mvuyekure avuga ko iyo ostensoir yayiguze i Roma mu Butaliyani mu minsi ishize ubwo Sainte Famille yiteguraga kwizihiza yubile y’imyaka 100 imaze ishinzwe.
Ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 600.
Iyo Ostensoir, abajura ngo bashobora kuba baragize ngo iriho zahabu kuko irabagirana.
Padiri Mvuyekure yakomeje agira ati, “Mudufashe nk’abanyamakuru, mutubwirire abo bajura bayigarure kuko nta zahabu iriho kandi n’ubundi nta muntu wayigura. Yayigura se ngo ayikoreshe iki? Mubatubwire rwose, uko bayigarura kose twayakira”
Ubuyobozi bwa Kiliziya busaba abasirikari n’abandi bacunga umutekano ninjoro mu Mujyi, kujya banyura no kuri Sainte Famille “burya abajura ntaho hantu badatinya”.
Twitter: @JanvierPopote