Bisi za ONATRACOM (Ifoto/Interineti)

ONATRACOM yakoreshejwe amafaranga miliyari 4 na miliyoni 200 mu mwaka wa 2012-2013, muri uwo mwaka cyinjije abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 300 gusa.

Muri miliyari 3.7 y’imyenda iki kigo cya Leta cy’ubwikorezi rusange kirimo, Leta imaze kucyishyurira miliyoni 878 yabashije kubonerwa impapuro mu gihe hakiri agera kuri miliyari 1.7 yaburiwe impapuro.
Yisobanura imbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura imikorehereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), umuyobozi mukuru wa ONATRACOM, Maj. Murasanyi Jean Boco, yasobanuye ko muri miliyari 1.7 isigaye kwishyura, miliyari 1.5 ari imisoro, andi akaba ari ay’ubwiteganyirize bw’abakozi muri RSSB.
Asigaye asaga miliyoni 200, ni imyenda y’abandi bantu barimo n’abakozi b’ikigo.
Muri iyo myenda y’imisoro na RSSB, hakubiyemo imisoro n’imisanzu y’ubiteganyirize bw’abakozi ariko hakabamo n’inyungu kimwe n’amande kuko iyi myenda imaze igihe.
Ku mwenda usigaye, Maj.Murasanyi yavuze ko ubu hashakishwa uburyo bukoreshwa bwo guhuza inyandiko (reconciliation) kugira ngo yishyurwe.
Uretse iyi myenda ubwayo, Maj. Murasanyi yagaragaje ko hari indi myenda igenda ikomeza kwiyongera buri munsi, igera kuri miliyoni 244, ibi bikaba biterwa ahanini n’uko abakozi bahembwa umushahara utariho imisoro kimwe n’imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi muri RSSB (net salary).
Abadepite bagize PAC bagaragaje impungenge kuri iyi myenda ikomeza kwiyongera kuko nayo izishyurwa hiyongereyeho amande n’inyungu.
Ku birebana n’imyenda ONATRACOM yaba ifitiwe n’abandi, Maj. Murasanyi yavuze ko igera kuri miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, iki kigo gishinzwe gutwara abantu mu gihugu cyose, by’umwihariko mu ntara, kiravugwaho kutagira imodoka zihagije.
Maj. Murasanyi yasobanuriye Abadepite bagize PAC ko ubu ONATRACOM ifite imodoka 145, ariko ko 50 ari zo ziri mu muhanda gusa.
Depite Kankera M. Josée, ashingiye kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2011-2012 yavuze ko 32 muri izo modoka ari zo nzima naho 18 zishaje ku buryo buteye inkeke.
Kankera yagize ati “niyo Leta yakwishyura imyenda yose ya ONATRACOM, biragoye ko iki kigo cyabasha gukora no kwibeshaho na bisi (bus) ubwazo ari nke kandi zishaje, ku buryo n’amafaranga yo gukoresha imodoka zacyo ari menshi cyane”.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro, igaragaza ko kugira ngo izi modoka zikorwe bisaba miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hon. Kankera yasobanuye ko bimaze imyaka, hakiyongeraho ko iki kigo kitanagira Inama y’ubutegetsi (Board).
Ibibazo byose bishyikirizwa Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Transiporo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Mu rwego rwo gushakisha umuti, Maj. Murasanyi yavuze ko Leta yashyizeho gahunda yo kuvugurura ikigo (Roadmap) ku buryo hazaboneka abikorera ku giti cyabo bazaza gufatanya na Leta kubyutsa imikorere y’iki kigo.
Muri abo bikorera, abamaze kuvugana na Leta harimo ibigo byo mu mahanga nka Afurika y’Epfo na Australia, na bimwe mu bigo bitwara abantu imbere mu gihugu.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’ubuyobozi bwa ONATRACOM, Perezida wa PAC, Hon. Nkusi Juvenal, yabugiriye inama yo kwiga uburyo bwakwivugurura ubwabwo kugira ngo bubyutse ikigo bitaba ibyo hagashakwa uburyo cyaseswa.
Ubuyobozi buriho muri ONATRACOM bwashyizweho muri Kamena 2011 nyuma y’uko hagaragariye imicungire mibi n’igihombo by’iki kigo.
Ubu buyobozi bukaba bwarahawe amezi atatu yo gusuzuma ibibazo no kugira inama Guverinoma, buza kongezwa andi 3, hanyuma andi 6 yaje gukomerezaho bitagira igihe birangirira.
Maj. Murasanyi avuga ko iyi mikorere nayo yatumye batagira iteganyabikorwa rihamye ndetse nta n’ingengo y’imari nibura y’umwaka
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSPOLITICSBisi za ONATRACOM (Ifoto/Interineti) ONATRACOM yakoreshejwe amafaranga miliyari 4 na miliyoni 200 mu mwaka wa 2012-2013, muri uwo mwaka cyinjije abarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 300 gusa. Muri miliyari 3.7 y’imyenda iki kigo cya Leta cy’ubwikorezi rusange kirimo, Leta imaze kucyishyurira miliyoni 878 yabashije kubonerwa impapuro mu gihe hakiri agera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE