Kubera gutinya ko yasimburwa Salva Kiir yanyeganyeje guverinoma
Umuyobozi wa Sudani y’epfo Gen Salva Kiir yohereje abamuhagararira mu bihugu bitandatu bitandukanye byo mu Burayi, Aziya n’Amerika.
Ku mugoroba w’ejo kuwa gatanu Kiir yohereje uwari umujyanama we mu by’amategeko Telar Ring Deng guhagararira iki gihugu mu Burusiya. Garang Diing Akuong wari minisitiri w’ubucuruzi n’ishoramari yagizwe amabassaderi muri leta zunze ubumwe z’Amerika(USA). Naho Alison Monani Magaya wari minisitiri w’umutekano mugihugu azahagararira igihugu cye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi.
Nk’uko byatangajwe na televiziyo y’iki gihugu ngo izi mpinduka zibaye Mugihe Salva Kiir afite urugamba rutoroshye rwo guhangana n’inyeshyamba ziyobowe na Dr Riek Machar.
Michael Milli Hussein, wari minisitiri w’uburezi yagizwe ambasaderi mu gihugu cy’ubushinwa naho Michael Milli Hussein, ubusanzwe wari minisitiri muri perezidansi ya repuburika ya Sudani y’epfo azahagararira iki gihugu mu bubiligi. Uwari minisitiri w’itumanaho Beatrice Khamisa Wani azahagararira iki gihugu muri repuburika iharanira demukarasi ya Kongo.
Abasesenguzi baratangaza ko icyateye uyu mu perezida guhindagura aba baministiri ari uko atinya ko bashobora ku musimbura kuri uyu mwanya mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu mwaka utaha wa 2015. Impinduka nk’izi zaherukaga umwaka ushize ubwo hahirikwaga ubutegetsi bwa Dr Riek Machar maze Salva Kiir agafata ubutegetsi.
Chimpreport