Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mulindwa Samuel (Ifoto/Interineti)
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), iravuga ko isezererwa ry’abakozi ririmbanyije mu nzego za Leta ntawe rigomba gutera ubwoba.
Muri Nyakanga 2014, hatowe itegeko rijyanye n’ivugurura ry’abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta.
MIFOTRA iravuga ko kugeza ubu igeze ku rugero rwa 95% ivana bamwe mu bakozi mu kazi ishyiramo abandi, kugeza ubu mu bakozi 427 bari barasezerewe abenshi ngo bongeye kubonerwa ahandi bakora.
Iyi Minisiteri iravuga ko abakozi 138 basezerewe mu kazi, aribo batarabonerwa aho berekeza.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, bwavuze ko igabanywa ry’abakozi nta gikuba rigomba guca kuko ngo ibyakozwe byakozwe neza kandi bikoranwa ubushishozi.
Murindwa Samuel, Umunyamabanga uhoraho muri MIFOTRA, yavuze ko ibyakoze muri iri vugura ntaho byari bihuriye no kwambura abakozi imirimo, ahubwo ngo yari gahunda yo guha ingufu inzego z’ibanze, kugabanya abakozi wasangaga bahuriye ku nshingano zimwe, no kuvanaho ikibazo cy’aho wasangaga umuntu akora akazi k’ibyo atigiye.
Yavuze ko icyerekana ko icyari kigamijwe bitari ukuvana abakozi mu kazi, ahubwo byari ukongerera ubushobozi inzego z’ibanze ngo bigaragazwa n’ukuntu abayobozi mu nzego z’ibanze babaye benshi.
Yagize ati “Kugeza ubu mu turere tugize ibice by’icaro, abakozi bahakoraga bavuye kuri 46 bagera kuri 84 naho mu turere two mu Mujyi wa Kigali, bava kuri 56 bagera kuri 95, muri rusange Leta y’u Rwanda yongereye abakozi 2700 mu nzego z’ibanze.”
Naho muri za Minisiteri, Murindwa yavuze ko naho nta gikuba cyacitse kuko abakozi bazavanwa mu kazi ari bake cyane.
Yagize ati “Kugeza ubu twari dufite abakozi 427 basezereye mu kazi, ariko ibi ntibivuze ko aba bose twabirukanye burundu kuko hafi ya bose twabasubije mu kazi, ariko dushingira ku  bumenyi bafite mu kazi tubashyizemo.”
Yavuze ko abakozi 289 bongeye guhabwa akazi, hasigaye 138 batarabonerwa aho berekeza.
Impamvu yo kugabanya abakozi muri za Minisiteri hakongerwa abo mu nzego z’ibanze, ngo byateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi inzego zegereye abaturage.
Ese igihugu kizagaruza amafaranga yahembwaga aba bakozi birukanwe?
Uyu mukozi wa MIFOTRA yavuze ko icyari kigamijwe kitari ukubona amafaranga, ahubwo byari uguha ingufu zegereye abaturage.
Yagize ati “Ubusanzwe twavuga ko igihugu cyajyaga kunguka miliyari 5 kuri aba bakozi bavanwe muri iyi myanya, ariko tumenye ko hari abandi bakozi bashyizwe mu myanya yo mu nzego z’ibanze, ibi rero  bivuze ko n’ubundi aya mafaranga ari yo azabagendaho abahemba.”
Nta gahunda yo kugwiza ubushomeri ihari
Murindwa yavuze ko abatekereza ko iki gikorwa kizongera umubare w’abashomeri benshi mu gihugu bibeshya. Yavuze ko ibi bigaragazwa n’uko n’abavanwe mu kazi ari bo bahawe amahirwe ya mbere yo kubona akazi ahandi.
Yagize ati “Ubu koko mu bakozi barenga 400 bari basezerewe, ubu tukaba dusigaje abakozi 138, murumva hari gahunda yo kongera abashomeri yahaba.?”
Aravuga ko n’ubusanzwe Leta iha akazi abantu bangana na 2% gusa, indi myanya isigaye ikaba itangwa n’abikorera.
Yavuze ko iyi ari yo mpamvu igihugu cyashyize ingufu mu bikorera ngo bakomeze gutanga akazi no kwihangira imirimo.
Abakozi 12 bashobora gutakaza akazi
Nubwo MIFOTRA ngo yakoze uko ishoboye ngo ishyire aba bakozi mu myanya bijyanye n’amashuri bafite, ibyo bize n’uburambe mu kazi, gusa ngo hari abakozi 12 bari bafite amashuri 6 yisumbuye mu za Minisiteri, kugeza ubu MIFOTRA irimo kubashakira imyanya mu nzego z’ibanze, gusa ngo haramutse habuze ntakabuza bazicara.
MIFOTRA iravuga ko buri mu kozi waserewe mu kazi, yahawe 2/3 by’umushahara we.
Leta ikoresha akayabo ka miliyari zirenga 200 mu guhemba abakozi
Murindwa kandi yabwiye Izuba Rirashe ko ubusanzwe abakozi ba Leta barenga ibihumbi 25, buri  mu mwaka hakoreshwa akayabo ka miliyari 207 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubahemba.
Nta mukozi uzahohoterwa mu kuvanwa mu kazi
Hagaragajwe impungenge ko abakozi bashobora kuvanwa mu kazi kubera uburyo umukoresha abana n’umukozi,  gusa Murindwa avuga ko iki kibazo bahuye nacyo  mu bigo bimwe, aho ngo wasangaga umukozi yavanwe mu kazi kandi yujuje ibisabwa.
Nubwo uyu mukozi wa MIFOTRA yirinze kuvuga ibi bigo, gusa yagize ati “Hari aho twasanze aya makosa, aho wasangaga umukozi yavanwe kandi itegeko ritamureba, icyo twe twakoze ni uko twasuzumaga idosiye ya buri mukozi wasezerewe, tukareba niba ibyo itegeko risaba ngo umuntu ave mu kazi ari byo byakurikijwe.”
Ese abakozi 700 birukanwe muri UR baba bagengwa na MIFOTRA?
Murindwa aravuga ko hari abashobora kwibaza impamvu MIFOTRA ivuga ko abakozi basezerewe ari 427 gusa, mu gihe muri Kaminuza y’u Rwanda abakozi 700 basezerewe.
Yavuze ko ibyo iyi Kaminuza yakoze yabikoze nk’ikigo cyigenga, kimwe n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ahandi.
Avuga ko kugeza ubu  muri iyi Kaminuza ivugurura rikomeje,  naho ibyo kuvuga ko yazereye abakozi bangana gutya, aba ngo bashobora no kurenga bitewe n’amabwiriza y’ivugura iki kigo gifite.
MIFOTRA iravuga ko bitarenze Ukwakira uyu mwaka, igikorwa cyo gushyira abakozi mu myanya no kuvanamo abandi, kizaba cyarangiye mu gihugu cyose.