Urubanza ruregwamo umuhanzi Kizito n’umunyamakuru Ntamuhanga rwongeye gusubikwa
Uturutse ibumoso: Kizito, Ntamuhanga, Dukuzumuremyi na Agnes, ubwo baherukaga mu rukiko kuwa 12 Nzeli (Ifoto/Umuseke)
Urukiko Rukuru rumaze gusubika ku nshuro ya kabiri urubanza ruregwamo umuhanzi Kizito Mihigo n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga.
Umucamanza yavuze ko afashe iki cyemezo nyuma y’uko agaragarijwe na batatu muri bane baregwa, ko batiteguye kuburana.
Kizito Mihigo niwe wenyine wari witeguye kuburana, mu gihe Ntamuhanga Cassien, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes bo bavuze ko bagikeneye umwanya wo gusoma dosiye y’ibirego bakurikiranyweho.
Ubwo bongeraga kwitaba urukiko kuri uyu wa gatatu, uko ari batatu babwiye urukiko ko bamaze amasaha 42 babonye dosiye z’ibirego, bityo bakaba bakeneye umwanya uhagije wo kuzisoma mbere yo kuburana.
By’umwihariko Ntamuhanga na Dukuzumuremyi, bavuze ko batarigera n’umunsi n’umwe bahura n’ubunganira mu mategeko ngo baganire ku cyo baregwa.
Ubushinjacyaha bwashimangiye ko icyifuzo cy’abasaba ko urubanza rwasubikwa cyakubahirizwa, bagahabwa undi munsi urubanza ruzaberaho ntihagire ikirusibya keretse izindi mpamvu zaba zidasanzwe.
Umushinjacyaha Nkusi Faustin yagize ati “Nta mpamvu yo gutandukanya dosiye, uburenganzira bw’uwuregwa bugomba kubahirizwa, nibahabwe umwanya basome dosiye uko bikwiye bazagaruke imbere y’urukiko biteguye kuburana.”
Urubanza rwimuriwe kuwa 6 Ugushyingo 2014.
Kizito n’umwunganizi we mu mategeko, Me Bigaraba Rwaka John, babwiye urukiko ko nta kintu kibabaza nko kurara witeguye ko uri buburane wagera mu rukiko ugataha utaburanye.
Me Bigaraba Rwaka John yagize ati “Tuje hano inshuro ebyiri twiteguye kuburana tugasubirayo tutaburanye kandi nta kintu kibabaza nko kuza witeguye kuburana wagera mu rukiko ugasubirayo utaburanye.”
Ubwo uru rubanza rwasubikwaga tariki 12 Nzeli 2014, Kizito n’umwunganizi we bavugaga ko bo biteguye guhita baburana, mu gihe abo baregwa hamwe bavugaga ko batiteguye, ari nacyo cyatumye urubanza rusubikwa kuko bose bakurikiranywe mu rubanza rumwe.
Abaregwa bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu byaha birimo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, iterabwoba, no kugambanira igihugu.
Source Izuba rirashe