Rwamagana: Inkongi y’umuriro yafashe amaduka agera ku munani
burasirazuba – Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yafashe amaduka agera ku munani ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Ukwakira ahagana saa moya n’igice z’ijoro, aya maduka aherere mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro. Polisi, abaturage n’ingabo bariho bafatanya kuzimya uyu muriro wari umaze kuba mwinshi ariko ubarusha imbaraga.
Amazu y’ubucuruzi y’uwitwa Murenzi niyo uyu muriro wibasiye, ni imiryango y’ubuzuruzi igera ku munani yafashwe irashya n’ibirimo. Nta muntu numwe biremezwa ko yaba yaguye muri iyi nkongi y’umuriro.
Umuriro wabaye mwinshi urusha imbaraga abaturage na Polisi n’ingabo bategereza imodoka yabugenewe yari mu nzira iva i Kigali.
Abaturage benshi bari hafi bariho bafasha amaduka atarafatwa gusohora ibicuruzwa ngo andi maduka nafatwa bagire ibyo bakiza nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uriyo abitangaza.
Ibyangirikiye muri izi nyubako umwe mu bazicururizagamo yabiwye Umuseke ko byose hamwe byabarirwa mu gaciroka miliyoni zirenga magana abiri.
Imodoka zizimya umuriro zari zitarahagera ngo zitabare mu gihe cy’isaha imwe n’igice umuriro utangiye kwaka.
Amakuru atangazwa na bamwe i Rwamagana aravuga ko nyiri aya mazu n’imirimo y’ubucuruzi myinshi yahakorerwaga witwa Murenzi, umucuruzi ukomeye kandi uzwi muri uyu mujyi yahungabanye kubera ibi byago yagize akajyanwa kwa muganga mu gihe umuriro wariho umutwikira.
Abaturage benshi cyane bari baje kureba iby’iyi nkongi binubiraga kuba imodoka zitabara ahabaye ikibazo nk’iki ziva i Kigali gusa.
Hashize amezi atatu Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana atangaje ko Leta yatumije imodoka nto zizajya zifashishwa mu kuzimya umuriro vuba.
Saa tatu z’ijoro zibura iminota nibwo imodoka nini ya kizimyamoto iturutse i Kigali yageze aho uyu muriro wibasiye itangira kuwuzimya.
Usibye kuzimya amazu ntacyashobokaga kurokoka mu byarimo kuko umuriro wabikongoye.
Hanze y’umujyi wa Kigali ndetse na hamwe na hamwe i Kigali ahagiye hafatwa n’inkongi nk’izi ibyangirikaga byinshi byaterwaga no gutabarwa bitinze.
Mu mashuri ya Byimana mu karere ka Ruhango, muri Gereza ya Muhanga, muri Gereza ya Rubavu (batatu barapfuye) n’ahandi hanze ya Kigali umuriro wangije byinshi kuko nta butabazi bwihuse bwahageze.
Source: Umuseke