Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda bagera kuri 700 mu nzira zo guhagarikwa
Inyubako Kaminuza y’u Rwanda (UR) ikoreramo (Ifoto/ububiko)
Abakozi bagera kuri 700 bakoreraga ku masezerano (Contract) muri Kaminuza y’u Rwanda bohererejwe ubutumwa kuri e-mail basabwa gusubiza ibikoresho byose bivugwa ko bagiye gusezererwa.
Amakuru Izuba Rirashe rikesha umwe muri aba bakozi ngo kohererezwa ubu butumwa bije bisanga amakuru yari asanzwe avugwa ko abakozi benshi muri iyi Kaminuza bazasezerwa ku mirimo yabo.
Uyu mukozi utashatse ko dutangaza amazina ye ngo ntabwo baramenya niba hari irindi vugurura rindi rigiye kubaho ariko 90% ni ugusezererwa ku mirimo yabo.
Yagize ati “Turi mu marembera ntabwo barabitubwira ku mugaragaro ariko nta gisigaye.”
Umubare munini w’abasezerewe akaba ari abakozi bari abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ubu yabaye (UR-Huye Campus).
Rubingisa Pudence, Umuyobozi Wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Imari n’Ubutegetsi yabwiye Izuba Rirashe ko aya makuru atari yo habe na gato”.
Guhera mu ntangiriro za Nyakanga Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kugabanya abakozi bakora imirimo yenda gusa mu bigo bitandukanye mu rwego rwo kugabanya amafaranga yabatangagwaho
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru.