Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere abaturage babonye umurambo w’umuntu mu mugezi witwa Musogoro mu Karere ka Karongi, wahagamye hagati mu mitumba.

Hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe za mugitondo, habonetse umurambo mu mugezi uherereye hagati y’umurenge wa Bwishyura na Rubengera. Uwawubonye bwa mbere ni umuzamu urarira ikiraro kiri kuhubakwa gihuza akagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura n’aka Kibilizi mu murenge wa Rubengera.

Tuganira n’uyu muzamu Niyibigira Boniface, yatubwiye ko ari we wamubonye mbere ya bose, agahamagara abaturanyi akanabimenyesha ubuyobozi bumwegereye , ku buryo ijoro ryagiye gutana hari abayobozi bamaze kuhagera. Boniface ati: “Ndi inkeragutabara nshinzwe umutekano w’ibikoresho byubakishwa iri teme. Nabonye umuntu ari hagati mu mitumba, yahezemo hagati y’ikiraro. Ni umusore uri hagati y’imyaka nka 18 na 25”.

Boniface akomeza avuga ko uyu musore asa n’uwatwawe n’amazi umuvanye ahandi kure, ko kandi uyu mugezi utari uherutse gutwara abantu, kuko uwo aheruka kubona yaguye muri uyu mugezi hari mu mwaka ushize.

Undi uhaturiye wavuganye na IGIHE, yagize ati “ Ni umugabo uryamye yubitse inda mu mazi, ariko mu maso ntihagaragara n’amaboko ntari kugaragara, akikijwe n’imitumba amaboko arasa naho ari kuri iyo mitumba , muri macye ntagaragara neza.”

Abemeza ko yaba yaguye mu mazi akamutwara babishingira ku kuba uyu mugezi ufite uduteme duto duto hamwe na hamwe, tugizwe n’igiti kimwe cyangwa bibiri. Nababajije aho bashingira bavuga ko umugezi Musogoro watwara umuntu kandi hari abwidumbaguzamo n’abawumeseramo, bansubiza ko iyi omvura yaguye wuzura.

Twavuganye kandi na Nzayisenga Callixte utuye mu murenge wa Rugabano, atubwira ko uwo musore yari yambaye agapantaro k’umukara, naho umupira wo ukaba utagaragaza amabara neza, kandi ukaba uri mu ijosi. Namubajije niba adasa n’uwanizwe ansubiza agira ati: “Rwose nta wamunize cyangwa se ngo abe yamwishe, kuko umuvumba uba muri uyu mugezi n’ibyondo byinshi n’ibiti n’amabuye, bishobora kuba ari byo byazamuye agapira bikagashyira mu ijosi, kandi na n’ubu ntitumuruzi mu maso go tumenye uwo ariwe.”

Niyigaba Belarmin umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rubengera, nk’umwe mu bahageze mu ikubitiro, yunze mu rya Nzayisenga agira ati “ Urabona ko ari umuntu w’umugabo cyangwa umusore, yambaye ipantaro y’umukara, imbere y’ipantaro nta kenda k’imbere karimo, hejuru urabona ko yari yambaye agapira ariko amazi yakazamuye akazingira mu ijosi.”

Undi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko yabonye umurambo watangiriwe n’imitumba y’insina ureremba hejuru y’amazi..

Niyigaba B. ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Rubengera yakomeje avuga ko hari umukecuru wageze kuri uwo mugezi ababwira ko abona uwo muntu ashobora kuba amuzi abarangira aho akeka ko ari iwabo, bakaba babatumyeho bategereje ko baza bakareba ko ari uwabo koko.

Williams@igihe.com