Ishyaka FDU-Inkingi ni inde? Ese FDU iri he?
Tumenye gutandukanya Ishyaka FDU-Inkingi n’agatsiko k’abantu bake.
Mu cyumweru gishize Ishyaka FDU-Inkingi ryakoze igikorwa gikomeye cyo kwitorera abayobozi kumugaragaro. Amatora yakozwe mu mucyo, demokarasi no mu bwumvikane hashyizwe imbere inyungu z’ishyaka n’iz’abanyarwanda muri rusange. Amatora yakozwe nk’uko Inteko Rusange y’Ishyaka yari yabiteganyije. Igihe cyari kigeze ngo abayobozi bongere gutorwa n’abarwanashyaka ubwabo.
Icyo gikorwa twaragishimye ariko icyadutangaje ni uko hatashize iminsi haba hasohotse itangazo ryashyizweho umukono n’abantu babiri rivuguruza ibyemezo by’inteko rusange. Byagaragaye ko igihe ayo matora yari kuba uwitwa Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene barimo gucura imitwe yo kwiha imyanya. Abo bagabo barahamagaranye kuri telephone bariyunga maze biyumvikanira uko bigabanya imyanya y’ubuyobozi hagati yabo. Nta rwego rw’ishyaka babinyujijeho, nta wundi murwanashyaka wagize icyo abivugaho. Bwarakeye bati : “Twabirangije, tubaye abayobozi banyu”.
Ese abo bagabo batowe nande? Bashyizweho nande? Ni uruhe rwego rw’ishyaka FDU-Inkingi rwabashyizeho cyangwa babinyujijeho?
Ese biremewe ko umuntu azajya ahaguruka akohereza itangazo kuri internet ati mbaye Prezida w’ishyaka gutyo gusa? Iyo biza kuba uko Nkiko na bagenzi be babyumva nanjye nakaboherereje itangazo ko mbaye Trésorier-adjoint. None se ko mbona ko kuri bo bidasaba gutorwa kandi hakaba ntawe nkeneye kubinyuzaho !!
Benshi babonye iryo tangazo bagize bati “Urwishe ya nka ruracyayirimo”. Benshi bibwiyeko amacakubiri akiri mu ishyaka FDU. Ariko siko biri. Ibintu byarahindutse ahubwo FDU ubu irakomeye cyane.
Ishyaka ni inde? Ishyaka FDU-Inkingi ririhe?
Abashinze ishyaka FDU biyemeje kwishyira hamwe, amashyaka atatu yiyemeza gufata izina rimwe ryitwa FDU-Inkingi. Uyu munsi FDU ni ishyaka ryayobotswe n’anyarwanda benshi, bari mu Rwanda no hanze mu mahanga. Ishyaka FDU-Inkingi riba mu mitima y’abanyarwanda mu turere twose tw’igihugu, abandi bari muri za gereza hirya no hino mu Rwanda.
Abayoboke ba FDU benshi biyemeje gukorera ishyaka badaciwe intege n’ihohoterwa, akarengane n’ubwicanyi bakorerwa n’ubutegetsi bwo mu Rwanda. Benshi babikora bazi neza ko ari ukwitanga bakaribera ibitambo. Benshi barabifungiwe abandi bakuwe ku kazi kabo. Ngizo intwari za FDU-Inkingi. Izo ntwari ziri mu turere twose n’amagereza yo mu Rwanda zirangajwe imbere n’umukuru w’ishyaka Madame Victoire Ingabire Umuhoza.
Mu mahanga abayoboke ba FDU benshi bari mu nkambi zo muri Africa, bari mu mijyi myinshi kuyindi migabane y’isi. Mu minsi yashize abashoboye kohereza abayobozi babo mu Nteko Rusange (Congres) barabohereje, barabahagararira muri ariya matora.
Abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi ni bande mu by’ukuri?
Amategeko y’ishyaka avuga ko abayobozi bashyirwaho n’inteko rusange. Uyu munsi abayobozi b’ishyaka ni abatowe n’Inteko Rusange yabaye tariki ya 13/9/2014 ahitwa Alost mu Bubiligi. Muri aba bayobozi harimo abarwanashyaka bari mu Rwanda (harimo Présidente, Madame Victoire Ingabire n’umwungirije wa mbere, 1er Vice – Président Bwana TWAGIRIMANA Boniface). Harimo kandi n’abarwanashyaka bari mu mahanga (twavuga mo 2ième Vice – Président BUKEYE Joseph na Secrétaire-général adjoint Dr. MWISENEZA Emmanuel). Ibi birerekana ko abayobozi baturuka mu bo bayobora, ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Amagambo cyangwa amatangazo y’abantu babiri ntago agomba kutubera irebero ry’imikorere y’ishyaka.
Ntitugomba kumva ko imitekerereze y’abantu batarenze batandatu arizo mbaraga z’ishyaka FDU. Abo bantu babiri Nkiko na Ndahayo, igihe bari mu buyobozi bw’ishyaka bazanye amacakubiri. Basabwe n’abarwanashyaka gushyira inyungu z’ishyaka imbere kurusha inyungu zabo bwite birabananira. Abakambwe b’ishyaka barabatumiye babakoresha amanama yo kubunga biranga birananirana. Bakojeje isoni ishyaka igihe kirekire ndetse batera abarwanashyaka benshi gucika intege no kutizera ishyaka ryabo. Imyiryane yabo yateye abanyarwanda benshi gutinya kwinjira mu ishyaka.
Ingeso ya Nkiko Nsengimana na Eugene Ndahayo yo guteza imyiryane mu ishyaka ntirarangira. Muri iyi minsi, uko ari babiri, babifashijwe mo n’uwitwa Musangamfura Sixbert na Mberabahizi Jean Baptiste batangiye gushyira mu majwi amazina y’amashyaka yishyize hamwe mu ivuka rya FDU mu mwaka w’2007.
Gutera amacakubiri ntibizabashobokera kuko aho ibihe bigeze, UBUMWE n’UBWUMVIKANE mu barwanashyaka ba FDU hirya no hino bitangiye kwigaragaza. Demokarasi twese turwanirira yatangiye gushinga imizi mu ishyaka. Amatangazo y’abantu ku giti cyabo ntakagire uwo ayobya. Abo bandika amatangazo benshi ntago barasobanukirwa n’imikorere ya demokarasi. Igihe kizagera bamenye ko Ishyaka atari akazu, imari cyangwa isambu y’abantu bane cyangwa batandatu. Ishyaka FDU ni ishyaka rikomeye ry’abanyarwanda. Ntawuhejwe.
Kami Charles
charleskami@yahoo.com