Edouard Munyamariza, umuyobozi wa Sosiyete Sivile nyarwanda (Ifoto/Kisambira T)

 

Sosiyete Sivile y’u Rwanda iravuga ko abavuga ko iriho nka baringa baba birengagiza ubuvugizi bugaragara ikorera abaturage, kandi bugatanga umusaruro ufatika.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta unengwa kutagaragaza ubushobozi bwawo ahavutse ibibazo mu gihugu.
Bimwe mu byo uyu muryango uvugwaho kuba ubibona ariko ntugire icyo ubivugaho, harimo ikijyanye n’ishya ry’amazu rikomeje mu Rwanda.
Abaturage bavuga ko Sosiyete Sivile yakagombye kugaragaza ubushobozi bwayo, igerageza kuvuganira abaturage nk’umuryango udafite aho ubogamiye.
Ikindi uyu muryango wavuzweho kurebera ariko ntugire icyo uvuga, kijyanye n’imibiri y’abantu yabonetse mu Kiyaga cya Rweru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, muri Nyakanga 2014, hakaba hataramenyekana inkokomo y’abo bantu.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile nyarwanda, Eduard Munyamariza, we avuga ko ngo kuba batarashoboye kujya gukora iperereza kuri iyi mirambo, byatewe n’ubushobozi buke mu bijyanye n’amafaranga, kuko nta yindi nkunga babona keretse iyo bavanye mu mahanga.
Munyamariza avuga ko nubwo hari aho bagaragaza intege nke mu gukora, hari ahandi bagira ingufu bagaragaza ku buryo muri rusange bakwiye gufatwa nk’abantu bakora ibikorwa bifatika kandi mu nyungu z’abaturage.
Hamwe mu ho Sosiyete Sivile nyarwanda ivuga ko yagaragaje imikorere, ni aho umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi (Human Right Watch: HRW), wari watangaje ko hari abantu baburiwe irengero mu karere ka Rubavu.
Eduard Munyamariza aragira ati, “Muribuka ko umuryango uharanira uburengazira bwa mu ntu ku isi HRW uherutse kuvuga ko mu Rwanda hari abantu baburiwe irengero mu karere ka Rubavu, ibi twarabikurikiranye kandi twatanze imyanzuro y’ibyo twavanyeyo.”
Munyamariza avuga ko HRW yari yatangaje ko abantu 14 baburiwe irengero mu karere ka Rubavu, ariko we yemeje ko basanze aho kuba abo bantu ari 14 ahubwo ngo basanze ari 16 bari baratawe muri yombi”
Yagize ati “Twe nka Sosiyete Sivile twarahagarutse tujya mu Karere ka Rubavu, dushaka aba bantu kandi twasanze bafunzwe kuri za Sitasiyo za Polisi, gusa bari bafunzwe mu buryo bwemewe bitandukanye n’uko uyu muryango wavugaga ko bahohotewe mu buryo bukomeye.”
Ikindi avuga cyerekana ko Sosiyete sivile ikora, ni aho ngo basohoye itangazo ku ifatwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, ubu ukurikiranweho ibyaha byo kugambanira igihugu.