Igipolisi cya Uganda kiratanbgaza ko abantu cyafashe bakekwaho kuba abo mu mutwe wa Al Shabab bagombaga gutera ibisasu mu mujyi wa Kampala no mu yindi mijyi ikomeye ariko ku bufatanbye n’ izindi nzego bikaba byashoboye kuburizwamo.

Inspector General Kale Kayihura akaba yatrangaje ko uyu mutwe wari wateguye kugaba ibitero no guturitsa ibisasu muri iyi week End ariko igipolisi kikaba cyabashije kubitahura bitaraba ndetse n’ ibisasu byagombaga gukoreshwa. Ku wa mbere w’ icyumweru dusoza none ni bwo Amerika yari yaburiye Uganda ko ishobora kugabwaho ibitero bigamije kwihimura kuko iki gihugu gifite ingabo nyinshi mu mutwe wa AMISOM.


Abafashwe bakaba batangiye guhatwa ibibazo kuri ibi bitero

IGP Kale Kayihura akaba yatangaje ko batawe muri yombi barimo guhatwa ibibazo ariko yirinze kugira byinshi atangaza gusa avuga ko abaturage bakwiye kugumya bakaba maso, ibintu byari byanakomeje kugarukwaho ubwo Leta ya Amerika n’ u Bwongereza zahamagariraga abaturage babyo kutava mu rugo kandi bagakomeza kuba maso kuko nta wari uzi igihe ibi bisasu byaturikirizwa cyangwa n’ ibindi bitero byashoboraga kugabwa.

Umukuru w’ igipolisi cya Uganda kandi akaba yahamagariye abanyamerika n’ abagande bose kutirara bakagumya kuba maso kuko abarwanyi ba Al Shabab bafite inzika ko abanyamerika n’ abagande babiciye umuyobozi, ubwo niu mu cyumweru gishize ubwo uwitwa Ahmed Godane wari umukuru wayo yicirwaga muri Somaliya n’ingabo za Amerika.

Ambasade ya Amerika i Kampala kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 13 Nzeri ,2014 yari yashyize ahagaragara itangazo risaba inzego z’umutekano kuba maso ko uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’ibitero bya Al Shabab , rikaba ryakomezaga riburira Abanyamerika ndetse n’abaturage batuye uyu mujyi kwirinda ahantu hahurira abantu benshi.

Ubuyobozi bwa Ambasade bwatangaje ko ubu inzego z’umutekano zakajije umutekano wazo, cyane cyane ku nyubako zikomeye harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko mu rwego rwo gukumira abimukira mu mujyi wa Kampala bitemewe n’amategeko , imaze guta muri yombi abantu 69 ubwenegihugu bwabo bukaba butatangajwe.

Impamvu Uganda ikomeza kuza mu mubare w’ ibihugu bishobora kwibasirwa ni uko ari kimwe mu bihugu byohereje umubare w’ ingabo nyinshi mu mutwe w’ ingabo zirwanya Al Shabab mu gihugu cya Somaliya.

Sam Kwizera & Gabby Habineza – imirasire.com