Colonel Tom Byabagamba akiri kumugati

Amakuru aturuka muri camp GP yemeza ko nkuko byabanje gutangazwa muminsi mike ishize, inkuru nimpamo ko ngo President Paul Kagame indwara asanganywe yo gukubita abasilikare be ikomeje kuba ikyorezo. Nyuma yaho Jack Nziza ahamagariye Colonel Tom Byabagamba akamukangurira guhamagara abasilikare bose bahunze ahera kubo yakoranye nabo muri Republican guard, Col Tom Byabagamba yamuteye utwatsi amubwira ko abasilikare hafi yabose bahunze kubera imiyoborere mibi ishingiye kuri munyangire, kukizerane gike nubuhotozi buhoraho muri Rwanda Defence Force. Yamubwiye ko we azakomeza akazi bamushinze ko kubungabunga umutekano (GUHIMBA NO GUHOSHA ITERABWOBA) nabo bagakomeza imirimo yabo yokuneka.

 

Colonel Mupenzi Jaque niwe nyirabayazana ubwo yigaga muBwongereza yagerageje kuvugana nabamwe mubahoze mungabo za RDF ariko baramuhakanira bamubwira ko Kagame atari umuntu wokwizera ndetse bamubwira ko General Kayumba akiri hanze, Ingabire Victoire agifungiye ubusa nabandi bose bari mu minyururu hirya no hino mugihugu nabandi bicwa uko bukeye, ndetse nitotezwa ryitangaza makuru hirya nohino kwisi batazigera bumvikana nubutegetsi bw’iRwanda.

 

Nyuma yaho Colonel Mupenzi Jaque avuganiye na benshi  mubahoze barinda Kagame abasaba guhagarika kuvugisha ukuri bakamuhakanira, yaje kubwira Jack Nziza ko ngo barimo Noble Marara kandi ko ngo umuntu Marara yakumva ari Colonel Tom Byabagamba.

 

Ibyo rero byatumye Jack Nziza asaba Tom Byabagamba kuvugana nabo basilikare bose bahoze muri Rep/Guard. Nyuma yaho Tom Byabagamba ahakaniye ko ntabo azahamagara, Jack Nziza yabimenyesheje ibukuru kwa Jeannette Nyiramongi Kagame nawe abivugana numugabo. Bukeye Colonel Tom Byabagamba yerekeza kubiro bye Pentagon aho Ministeri y’ingabo ikorera ariko yagiye yambaye imyambaro yagisivili. Agezeyo Jack Nziza amusanga mubiro baganiraho gato, hashize akanya President amutumaho ngo amusange muri Village Urugwiro. Colonel Tom Byabagamba ageze imbere ya president yakiriwe ninshyi nimigeri nkuko Kagame asanzwe azwiho gukubita abantu amaze kurambirwa. Yakomeje kumukubita amubaza impamvu aza kukazi atambaye uniform ya gisilikare, kyakora Kagame ubwe yari yambaye costume na karovati kubera ko ubu asigaye yarihaye kuvuga ko we atakili umusilikare.

 

Kagame rero akomeje gukubita ingabo zigihugu imigeri amakofe abandi akabafunga bagahera muburoko. Abandi yarabamenesheje ndetse nabo yishe ariko rugeretse, umwuzukuru wa Kanjogera azunamura icumu aruko ahirimye, nguwo Kagame ugaba akananyaga, ukiza akanica iyo aguhaye ugomba guhora iwe ukoma amashyi nka Kayonga Charles, iyo utabikoze  ntakunyaga iminyago gusa ahubwo akunyaga n’ubuzima ataguhaye.  Colonel Tom Byabagamba benshi bamuziho kuba yarahoraga inyuma ya President Paul Kagame ndetse nambere yaho Kagame akomereye akigira akaraha kajyahe.

 

Uwo mugabo rero hari uruhande abantu batazi kuriwe, n’umuntu ucisha mugaciro cyane kandi agakunda abasilikare ayobora, ndetse ari mubasilikare bake cyane batumvaga amabwire. Colonel Tom Byabagamba igihe yayoboraga aba GP barindaga president yakomeje kugirana ibibazo na bamaneko ba Kagame kubera kwicwa kw’abasilikare bakomokaga i’Rwanda abandi babasaba kuva mungabo kubera ikizere gike bali babafitiye, mubo bavanye mungabo kubera uturere bakomokamo barimo Sergent Uwase Abubakar; warindaga Jeannette Kagame, Copollo Kabahije Jean-nepomuscene wishwe akubiswe agafuni bakavuga ko ngo yabuze nabandi, Sergent Baingana Desire wahoze atwara imodoka ya President Paul Kagame nabandi benshi. Bamwe barabuze abandi baricwa ibyo byose Tom Byabagamba yarabirwanije arinabwo yafataga bamwe mubasore bakomokaga i’Rwanda akabohereza iwe kumurinda, ariko abahungisha abicanyi nka ba Silas Udahemuka na Balinda Joseph.

 

Indwara ya Kagame yo guhora ahemukira abasilikare irakomeje ariko nawe ntiyiretse kuko ngo umwami utoteza abagaragu aba atazasinzira. Abo basirikari atoteza yibagirwako aribo barinda ubuzima bwe,  aho bazaburekurira buzaseseka nk’ubwabandi ahora asesa. Agapfa kaburiwe ngo n’impongo, ashatse yakunamura icumu batararimuvogereza murwano.

Rwema Francis

Kampala.

 .