Mu gihe abanyarwanda bibuka imyaka 18 ishize habaye genocide yo mu 1994, Gerald Gahima wahoze ari umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda asanga hashobora kongera kubaho imidugararo mu gihugu, ndetse ntatinya kuvuga ko hashobora kubaho isubiranamo ry’amoko. Ibyo yabitangarije umunyamakuru Douglas Mpuga ukorera Ijwi ry’Amerika.
Gerald Gahima avuga ko umuryango nyarwanda ugomba gukora uko ushoboye ku buryo u Rwanda rutakongera gusubira mu bihe bibi nk’ibyo rwaciyemo.
Gerald Gahima yagize ati:”Ubu ndemeza ko nta kabuza hashobora kongera kubaho imidugararo niba nta mahinduka abaye muri politiki yo mu Rwanda”
Akomeza avuga ko abantu benshi b’inzirakarengane bishwe kandi bitari ngombwa, agasanga ibintu bibi nka Genocide byakagombye kwirindwa mu minsi iri imbere y’u Rwanda.
Kuri we asanga nta bwiyunge bwigeze bubaho mu Rwanda, ubwiyunge buracyari ikibazo gikomeye, Leta y’u Rwanda ishaka kumvisha abanyarwanda ko ubumwe n’ubwiyunge bwarangije kugerwaho, ariko ubwiyunge n’igikorwa gitwara igihe kirekire.
Yakomeje avuga ko ikintu cy’ibanze mu kugera ku bwiyunge, n’uko impande zahanganye zicara hamwe zikaganira ku mpamvu nyamukuru zateye gusubiranamo bakumvikana uburyo bakubaka ejo hazaza hamwe. Ariko abantu benshi uretse nyine Leta y’u Rwanda, bemeza ko inzira ikiri ndende.
Icyabaye mu Rwanda n’uko FPR-Inkotanyi yategetse abanyarwanda kwemera amateka yabahitiyemo gufata nk’ukuri kandi ibahitiramo uburyo bagomba kubaho mu minsi iri imbere, nta kwicarana n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya FPR ngo baganire kuri ibyo bibazo.
Gerald Gahima avuga ko hari ukutishima uko ibintu bimeze kwinshi mu Rwanda, atanga urugero ku byaha byakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu, bitigeze bihabwa agaciro na Leta y’u Rwanda, abarokotse ibyo bikorwa ntabwo bafite uburenganzira bwo kwibuka mu buryo bumwe nk’uko abandi bibuka Genocide.
Kuri Gerald Gahima Genocide ni amateka, yarabaye, yari yitezwe, yarateguwe, irakorwa kandi abantu ibihumbi n’ibihumbi barapfuye kubera yo.
Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda ikunze kurega abantu guhakana Genocide gusa kubera ko bagerageje kubaza impamvu ibyaha byakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bitigeze bihabwa agaciro. Ibyo bibazo byombi bigomba gutandukanywa, ababuze ababo bose bagahabwa uburenganzira bwo kwibuka ababo.
Gahima yemera ko koko hari ubutabera bumwe na bumwe bwagezweho, ariko avuga ko habaye n’akarengane aho abantu benshi b’abere bamaze igihe kinini bafungiye ibyaha batigeze bakora. Asanga ubutabera bw’u Rwanda butarigeze bugira ubushobozi bwo guca umubare munini w’imanza nk’uriya.
Yongeyeho ati:”Ntabwo nifuza ko Genocide ibaho ariko ntabwo twigeze twiga ibibazo nyamukuru bitera amacakubiri mu muryango nyarwanda.”
Impamvu z’umwiryane wateye Genocide, ni ukuvuga nka Leta igirira nabi abaturage, kwiharira ubutegetsi kw’ishyaka rimwe, gutoteza abatavuga rumwe na Leta, ibyo bibazo birahari ubu mu Rwanda.
Muri iki kiganiro Gerald Gahima yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, yagerageje kuvuga byinshi ariko ntabwo yigeze avuga uruhare rwe muri ubwo butabera, muri ako karengane abantu benshi b’abere bagiriwe n’inzego z’ubutabera kandi ntanavuga icyo yakoze kugira ngo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu nabo babone ubutabera ku byaha bakorewe.
Twabibutsa ko Gerald Gahima ari umwe mu bashinze Ihuriro Nyarwanda RNC, afatanije na murumuna we Dr Théogène Rudasingwa, Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda bakaba bari n’abayoboke y’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda. Ni umunyamategeko, yahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mbere yo guhunga.
Ntabwo akunzwe cyane kubera ko igihe yari Umushinjacyaha Mukuru mu Rwanda yaba yarafunze abantu benshi bamwe abaziza ukuri abandi abarenganya. Kuba ari mu bakoze liste ya ba ruharwa ntibimuha isura nziza mu bahutu ndetse nta munsi w’ubusa bitagarukwaho.
Ni umuhanga mu mategeko ku buryo bivugwa ko ari we uhagararira Lt Général Kayumba Nyamwasa mu bijyanye n’amategeko byaba muri Espagne cyangwa mu Bufaransa.
Ni umuntu uzi kuvuga, no kwisobanura neza adahubutse. Kuba yari umucamanza bimuha impano yo kwiga neza ibisubizo atanga kandi akumvikanisha ingingo ashaka kugeraho nta marangamutima agaragaje.
Rwiza News
.