Rulindo: Inkongi ikomeye yibasiye ikigo nderabuzima cya Masoro (Yavuguruwe)
Uku niko umuriro wari umeze mu kigo nderabuzima cya Masoro mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu (Ifoto/Umurengezi R)
Ikigo nderabuzima cya Masoro giherereye mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo cyafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu.
Inyubako yahiye ikomatanyije ibyumba bitangirwamo serivisi zinyuranye; harimo icyumba gikorerwamo inama, icyumba gihurizwamo imibare n’ikoranabuhanga (Statistics and IT room), icyumba gitangirwamo inkingo no kuboneza urubyaro, icyumba gitangirwamo ubujyanama kuri SIDA ndetse n’ubwiherero (WC).
Abaturiye icyo kigo nderabuzima baravuga ko inkongi yatangiye ahagana 05h20’.
Ubwo ibi byabaga, abaturage bafatanyije n’inzego za Polisi n’Igisirikare mu bikorwa by’ubutabazi, bimura bimwe mu bikoresho by’ibanze ari nako bageragezaga kuzimya.
Gusa kuzimya ntibyari byoroshye kuko umuriro ngo wabarushaga ingufu kubera ko bakoreshaga kizimyamwoto ntoya zabaga muri iyo nyubako.
Mulindwa Prosper, umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe ubukungu amaze kubwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko, “Hangiritse byinshi ariko ku bw’amahirwe nta muntu witabye Imana cyangwa ngo akomereke.”
Iyi nkongi yatewe n’iki?
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyo Ntara, aravuga ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi (court circuit).
Spt Emmanuel Hitayezu amaze kubwira Izuba Rirashe ati, “Iyo nkongi yatewe na court circui,, ejo [kuwa gatanu] bivugwa ko hari hiriwe ikibazo cy’amashanyarazi; yaragendaga akongera akagaruka, noneho muri iki gitondo nibwo icyo kibazo cyongeye nuko firigo yari icometse irimo imiti ikoreshwa mu gukingira ifatwa na court circuit.”
Iyo firigo yari iri muri laboratwari yahise ishya maze n’ibyari biyirimo birangirika, ikongeza n’ibindi byumba.
Polisi irasaba Abanyarwanda kujya bacomokora ibyuma bikoresha amashanyarazi mu gihe babona ko hari ibibazo by’imihindagurikire y’umuriro ndetse bakanagura ibyuma bicunga umuriro (stabilizers) bifite imbaraga.
Spt Hitayezu arasaba by’umwihariko abatanga umuriro w’amashanyarazi, kujya bamenyekanisha ku gihe ko hari ikibazo cy’amashanyarazi ko mu gace runaka kugira ngo bifashe abantu kwirinda inkongi z’umuriro za hato na hato.
Twitter:@Umurengezis