Col Tom Byabagamba na Frank Rusagara ngo ‘bangisha’ abaturage ubutegetsi buriho
Bakurikiranyweho kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho , gukora ibikorwa bigamije gusebya igihugu, guhishira nkana ibimenyetso ndetse no gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Kuri uyu wa 29 Kanama 2014 bagombaga kuburana ku ifungwa n’ifungura ry’agateganyo ariko urubanza rwimuriwe kuwa 05 Nzeri 2014.
Brig Gen Frank Rusagara ndetse na Sergeant Kabayiza bagaragaye mu myenda y’icyatsi kibisi naho Col Tom Byabagamba we yari yambaye imyenda ya Gisirikare.
Aba basirikare baranzwe no kugira imyanya ikomeye mu gisirikare kandi ihabwa abantu bafitiwe icyizere bari bafite abanyamategeko 4 babunganira naho Sergeant Kabayiza nta mwunganizi yari afite mu rukiko ari nayo mpamvu urubanza rwasubitswe.
mbega humuliation! Gukorera RPF ubanza umusaruro wabyo ari agahinda! Mbaga agahinda! Ndumva umutima wanjye ushengutse pe
This is more than humiliation, these disgraceful behaviours by Jack Nziza and Kagame are uncalled for!!