Abantu 6 barimo abanyeshuri batawe muri yombi bakekwaho gushuka abaturage
Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abantu batandatu bakurikirwanweho kwaka abaturage amafaranga, bababwira ko barimo kubarura imitungo y’ahazacishwa umuhanda.
Polisi iravuga ko mu batawe muri yombi harimo abatanze akazi bagaha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, nabo bajya mu baturage uwo bamaze gupimira ahazacishwa umuhanda, bakahashinga ipoto ariko uwo muturage agasabwa gutanga amafaranga, kugirango mu gihe kiri imbere, ngo bazahabwe ingurane.
Ku munsi umwe aba bantu bakusanyije amafaranga ibihumbi 48, ariko baza gufatwa ubwo abo baturage n’inzego z’ibanze batashiraga amakenga abantu baza gupima, barangiza bakaba n’amafaranga.
Umuvugizi wa Polisi akaba n’ umugenzacyaha mu Ntara y’ Amajyepfo, Superintendent Hubert Gashagaza avuga ko aba bantu bafashe abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ariko badafite akazi, babaha akazi ko kujya mu baturage bakabarura ahazacishwa umuhanda, nyamara ngo byari ibikorwa by’ubushukanyi kuko nta wigeze abatuma,
Avugana n’Izuba Rirashe yagize ati “Iki n’igikorwa cy’ubushukanyi no gukoresha impapuro mpimbano, aba bantu nyuma yo kubarurira umuturage, bamuhaga n’urupapuro rwerekana ko amaze kwishyura amafaranga kandi urwo rupapuro narwo nta gaciro rufite.”
Abanyeshuri bane bakoreshwaga muri ubu buriganya nabo batawe muri yombi, ngo bakorweho iperereza harebwa niba barashustwe cyangwa nabo bari bazi ko barimo gukora icyaha.
Mu batawe muri yombi, harimo abantu bane bo mu karere ka Kamonyi n’abandi babiri bo mu karere ka Ruhango.