Wari uzi ko mu Rwanda hari ahitwa i Nairobi?
Mwamenye ahitwa ‘South Africa’ muri Kigali, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza ho hari agasantere kitwa Nairobi. Ni mu cyaro cyo mu murenge wa Rukara Akagali ka Rwimishinya umudugudu wa Kigwene I, hitwa gutya kuva mu myaka hafi 10 ishize.
Uri mu muhanda mpuzamahanga wa Kayonza – Nyagatare ukarenga i Gahini ukagera aho bita Kukimodoka ufata umuhanda w’ibitaka ugana i Nairobi, ni muri kilometero hafi 15, kuri aka gasantere n’inkengero zako uhasanga ibikorwa by’ubucuruzi buciriritse, ubukanishi bw’amagare n’ubuhinzi bw’intoki cyane cyane.
Abatuye aha i Nairobi ya Kayonza babwiye umunyamakuru w’Umuseke wahasuye kuri uyu wa 20 Kanama ko izina Nairobi aka gasantere karifashe kubera uburyo ngo kari icyaro kibisi kakihuta mu guhindura isura mu buryo butunguranye.
Faustin Kamuhanda ni kawukire waho, afite imyaka 61 avuga ko mu myaka hafi 10 ishize bahacongeraga amabuye, maze amakamyo akajya aza kuyapakira ari menshi, bituma abahatuye bakora kw’ifaranga batangira guhindura ubuzima bwabo.
Ati “ Umugabo bitaga Mutaliyani wari umwubatsi niwe waje akubise amaso amakamyo, arebye uko abantu bamaze kubaka amazu meza, ahita avuga ati hano noneho ni Nairobi, izina rifata rityo kuva ubwo uje hano akavuga ati ngiye Nairobi, uhavuye nawe ati mvuye i Nairobi kugeza ubu.”
Impamvu Mutaliyani yise aha hantu Nairobi ngo nta yindi, ni uko yashakaga gusobanura ko aha hantu hateye imbere vuba hagaca ku kandi gasantere kitwa Kigar nako muri aka kagali ka Rwimishinya.
Nairobi ya Kayonza ntabwo ari nk’iya Kenya, hari amazu aciriritse n’andi menshi y’ibyondo, abahatuye usanga ariko bavuga ko ntacyo babaye kuko ngo batunzwe n’ubuhinzi bwabo.
Umwe ati “Turya ibitoki, turya imboga, tugapima inzoga abakuru tukanywa nta kibazo.”
Muri aka gasanteri kadatuwe n’abantu benshi cyane, uhasanga ubucuruzi buciriritse bw’amabutike n’utubari. Abahatuye bakora cyane ubuhinzi bw’intoki, abaho bavuga ko nta mwana utajya mu ishuri kandi bacye cyane muri bo aribo badafite ubwisungane mu kwivuza.
Nubwo aka gasanteri ngo katejwe imbere byihuse no gucukura no guconga amabuye yo kubaka no kubakisha imihanda, iri terambere abahatuye bavuga ko ubu ryahagaze kwihuta kuko ibi bikorwa bitagikomeje nka mbere.
Icyo basaba ubuyobozi kihutirwa ngo ni ukubagezaho amashanyarazi kuko ngo aricyo kintu babona ko gitumye batarakomeje kwihutisha iterambere rya sentere yabo ya Nairobi.
Bavuga ko Paris nayo itubatswe mu munsi umwe….Nairobi ya Kayonza nayo birashoboka.
Amwe mu mafoto ya Nirobi i Kayonza:
Photos/M Niyonkuru/UMUSEKE
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW