Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya ari mu maboko ya polisi azira urugomo
Umukinnyi w’amafilime nyarwanda akaba n’umunyarwenya Kayitankore Ndjoli uzwi ku izina rya Kanyombya kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2014 ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho urugomo nyuma yo gukubita umugore yari amaze kugonga ubwo yari atwaye akamoto.
Nk’uko Sup. Mbabazi Modeste Umugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali yabitangarije umuryango.rw, uyu mugabo akaba yafashwe akurikiranyweho urugomo. Kanyombya ubwo yari atwaye akamoto ke mu muhanda wa Biryogo akaba yagonze umugore ariko umugore yashaka kumubaza icyo amugongeye agahita amukubita urushyi.
Kanyombya amaze kumukubita urushyi, abantu bahise bahurura ari benshi ariko umuntu wa mbere wahageze nawe yahise akubitwa urushyi aribyo byakuruye impaka nyinshi kugeza hitabajwe polisi yahise ita muri yombi Kanyombya kugirango hakorwe iperereza rirambuye.
Kugeza ubu Kanyombya afungiye kuri Brigade ya Muhima, akaba ari guhatwa ibibazo kubyo yakoze ndetse n’icyabimuteye.