Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero, ejo tariki ya 15 Kanama, yataye muri yombi umusore w’ imyaka 18 witwa Ntakirutimana Jean Claude, ukekwaho kuba yaribye amafaranga y’ u Rwanda anganga na 1.418.000.

Nkuko bitangazwa na Polisi muri ako Karere, ngo ayo mafaranga uyu musore yaba yarayibye murugo kwa Kayumba Nathan, umuyobozi mukuru w’ urusengero rwa ADEPER ruri mu Murenge wa Musheri mu Karere Kanyagatare, uyu musore akaba yari acumbikiwe muri urwo rugo nk’ umwana utishoboye.

Nkuko kandi Polisi ikomeza ibitangaza ngo, nyuma yuko abaturanyi buyu musore bamenyeye yuko afite akayabo k’ amafaranga, mugihe ntakazi bari bazi afite gafatika, ibi byabateye gukomeza kugira amacyenga bashyirwa ari uko babimenyeshereje polisi, nuko Polisi igeze murugo iwabo, aza gusanganwa 1.418.000. Yafatiwe mu Murenge wa Kageyo, akagari Ka Nyamata muri ako Karere.

Mugihe yafatwaga uyu musore akaba yari amaze kugura igare, umufariso ndetse kandi akaba yari anafite nagahunda yokugura isambu.

Uyu musore wiyemerera ibyo aregwa arasaba imbabazi, kuri ubu afungiye kuri Posite ya Polisi ya Ngororero mugihe Polisi ikoje iperereza.

Iperereza rya Polisi ryerekana ko ukekwa gukora iki cyaha yaba yarakoresheshe umuhoro agatema urugi rw’ icyumba ayo mafaranga yari arimo.

Ubu bujura bukaba bwarabaye mu byumweru bibiri bishize, kandi uregwa akaba yarabikoze ari ku Cyumweru mugihe Pasitori yari agiye kurusengero.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twanaganiriye na Pasitori Kayumba Nathan wibwe aya mafaranga, uyu mukozi w’ Imana yashimiye Polisi kuba yaramufashije kubona amafaranga ye.

Nubwo yavuze ko ayibwe yose ari 3.700.000, avuga ko afite icyizere ko nasigaye azayabona.

Pasitori Kayumba yasobanuye ko ayo mafaranga yari yakusanijwe n’ abakirisitu, akaba yari ayo gukora imirimo itandukanye y’ urusengero.

Yakomeje agira inama abandi bakozi b’ Imana bacumbikira abana batishoboye kujya babanza kumenya imyirondoro yabo bagiye guha amacumbi kugira ngo bene ubu bujura bucike.

Uhagarariye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Uburengerazuba, ariwe Assistant Inspector of Police, Java Nvano yavuze ko ifatwa ryuyu musore ryatewe ahanini n’ ubufatanye bwa Polisi n’ abaturage.

Yagiriye inama abaturage muri iyo Ntara kutajya babika akayabo k’ amafaranga mu mazu, ahubwo bakayabitsa mu mabanki.

RNP