Ikigega cyagenewe gufasha abacitse kw’icumu batifashije, FARG, gifitiye Kaminuza y’u Rwanda akayabo ka miliyari 2 z’amanyarwanda y’umwenda kandi ngo ayo mafaranga atabonetse iyi kaminuza yahura n’ibibazo by’ubukungu bikomeye.

 Mu gisubizo cy’ibaruwa yacu yasabaga kwishyurwa, FARG yemeye kubahiriza amasezerano mu ngengo y’imari yayo ya 2014-2015 nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, Prudence Rubingisa.

Iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda, RNA, irakomeza ivuga ko kutishyurwa kw’uwo mwenda byatumye abanyeshuri basoza amasomo barihirwa na FARG batiyandikisha mu bazahabwa impamyabushobozi zabo mu birori biteganyijwe kuwa 18 no kuwa 22 muri uku kwezi kwa Kanama.

Rubingisa yongeyeho ko bashingiye ku masezerano, Kaminuza y’u Rwanda yatanze amabwiriza y’uko abanyeshuri bose basoza amasomo yabo mu mashuri makuru barihirwa na FARG bahabwa impamyabushobozi zabo.

Kubera ikibazo cy’uyu mwenda, hagiye gutangira ibindi biganiro ngo bagene itariki nyayo yo kwishyura ayo mafaranga, mu rwego rwo kurwanya ko gutinda kwishyura uwo mwenda bitakwangiza imicungire myiza y’umutungo wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dennis Nsengiyumva – imirasire.com