Bamwe mu babahinzi bo mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza baratangaza ko bugarijwe n’inzara, biturutse ku zuba ryacanye ku myaka yabo, bigatuma barumbya mu gihembwe cy’ihinga gishize.

Aba baturage bavuga ko muri iki gihe ikibazo cy’ibiribwa gihangayikishije.

Niyomukiza Eugene utuye mu kagari k’Isangano, Umurenge wa Ndego, avuga ko kuri ubu ari bake bashobora kurya inshuro ebyiri ku munsi.

Yagize ati “Inzara iri hose muri aka gace kuko imyaka twahinze yose yarangiritse bitewe n’izuba ryacanye cyane, ndakubwiza ukuri ko mu batuye muri uyu murenge abarya kabiri ku munsi ari mbarwa.”

Nizeyimana Callixte we avuga ko bajya guca incuro mu mirenge begeranye kugira ngo babashe kubona amaramuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Nsoro Alex Bright yemera ko muri uyu Murenge inzara ihari. Ati “Nibyo koko abaturage bacu bakora ibikorwa by’ubuhinzi nk’umwuga ubatunze bafite ikibazo cyo kuba batabona ibiribwa bihagije kubera ko izuba ryangije imyaka yabo kandi ariho bari bateze amaramuko, ariko turabasaba ko bakura amaboko mu mifuka bagashaka indi mirimo yo kubatunga muri iki gihe izuba ryangije imyaka yabo.”

Gitifu Nsoro akomeza avuga ko hari ingamba zafashwe murwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere aho “twatanze imashini zizafasha mu kuhira imyaka cyane cyane kubaturage bahinga hafi y’ibiyaga bigaragara muri uyu murenge.”

Umurenge wa Ndego utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 19, uhana imbibi na Tanzaniya