ACP Theos Badege ntakiri Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yemeje iyi nkuru muri aya magambo, “Nta kidasanzwe kuko nta gikuba cyacitse ko habayeho impinduka, ACP Badege yagiye kwiga, ibi birasanzwe kuko buri gihe habaho kwongera ubumenyi.”
Yavuze ko kuba ACP Badege ahinduriwe imirimo, bimeze nk’uko n’umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda Ndushabandi Jean Marie Viany yahinduriwe imirimo, kuko nawe yagiye kwiga.
ACP Tony Kuramba wahawe iyi mirimo, yabwiye Izuba Rirashe ko yishimiye kuba asubiye mu kazi yahoze akora.
Yagize ati “Aka ni akazi twabayemo mu gihe kirekire, twishimye kuba tugiye gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka igihugu cyacu, turizera ko tuzakomeza gukorana n’itangazamakuru twigisha abaturage kurwanya ibyaha hatangwa amakuru ku gihe.”
Yavuze ko abaturage bagomba gukomeza gukorana n’uru rwego hatangwa amakuru, ibyaha bigakumirwa bitaraba