U Rwanda rwongeye gutungurwa no kwakwa Visa ku bajya muri Kongo
Ibi bikozwe mu gihe iki gihugu cyari cyiyemeje kuvanaho izi nzitizi.
Abanyarwanda bahuye n’iki kibazo cyo kwakwa viza, ni abaca ku mupaka wa Rusizi ya 1, Rusizi ya 2 na Kamanyola.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Oscar Nzeyimana, yabwiye Izuba Rirashe ko u Rwanda rwongeye gutungurwa no kubona Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongera kwaka Abanyarwanda bajya muri gihugu Visa, mu gihe mu nama ya CEPGL yabereye mu Burundi, iki gihugu cyari cyiyemeje kuvanaho izi nzitizi.
Oscar yagize ati “Abayobozi ba Kongo bari biyemeje ko abaturage b’u Rwanda baturiye umupaka bagomba kujya bambuka, ariko n’ubu ntacyahindutse ahubwo bimeze nk’uko byari bisanzwe.”
Oscar Nzeyimana aravuga ko abayobozi bagomba kujya bubahiriza ibyo baba bavanye mu nama.
Aravuga ko u Rwanda rugiye gukomeza kuvugana n’inzego za Kongo, harebwe uko iki kibazo cyavakemuka.
Yavuze ko Abanyarwanda batagomba guhirahira ngo bajye muri iki gihugu nta byangombwa bafite, kuko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye .
Mu nama y’iminsi ibiri yaberaga mu Burundi tariki ya 6 kugeza tariki ya 7 Kanama, abahagarariye u Rwanda batunze agatoki igihugu cya Kongo kibangamira urujya n’uruza rw’abantu mu mudendezo muri aka karere, mu gihe amasezerano ya CEPGL (Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize Akarere k’ Ibiyaga Bigari/Communauté Economique des Pays des Grands Lacs) yemerera abantu kwisanzura mu ngendo muri ibi bihugu.
Ibi ariko abahagarariye Leta ya Kongo babiteye utwatsi, bavuga ko igihugu cyabo ibyo kivugwaho atari ukuri ko bagiye kuvanaho iki kibazo.
Ubuyobozi bwa Kongo buvuga ko abanyeshuri bava mu Rwanda bagomba kujya bishyuzwa amadorali 30, abacuruzi baciriritse bakazajya bishyuzwa amadolari 50, naho abafite akazi bakorera muri iki gihugu bakishyuzwa amadolari 250.