Ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru tariki 10 Kanama 2014 nibwo umuntu wa mbere ukekwaho Virusi ya Ebola yagaragaye ku kibuga cy’Indege i Kanombe , akaba yahise ashyirwa mu kato aho ari mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali ku Kacyiru.

Uwo waketsweho Ebola ni umunyeshuri w’Umudage wigaga ibijyanye n’ubuvuzi, akaba yaraje mu Rwanda anyuze muri Liberiya.

Uwo yahise afatwa ibizamini, bikaba byahise byoherezwa hanze gusuzumirwa muri Laboratwari, ibisubizo bikaba biraboneka nyuma y’amasaha 48 uhereye ejo ku cyumweru, nkuko byagaragaye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima.

Uwo munyeshuri ubusanzwe wabanje kugaragaraho ibimenyetso bya Malariya , bifite aho bihurira n’ibya Ebola, ngo yahise ashyirwa mu kato cyane cyane ko yari avuye muri Liberiya, igihugu Ebola imaze guhitanamo abantu benshi, nkuko Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yabitangaje kuri Twitter ye.

Binagwaho yagize ati : ” Benshi bashobora guhita barekeraho kumukurikirana ariko kubera ko yamaze iminsi muri Liberia mbere yo kuza mu Rwanda, ku mutekano wacu ucunzwe 100% twamushyize mu kato ,turacyamufata nk’ukekwaho Ebola ndetse hanafashwe amaraso aho ibisubizo biraba bibonetse mu masaha 48”.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwada kutagira ubwoba kuko irimo kugenzura ibibazo byose byavuka ndetse ikaba ikomeje gucunga ko nta munyamahanga wazana iyi virusi mu Rwanda akayikwirakwiza.

Iyi minisiteri kandi irasaba n’Abayarwanda kuba maso nubwo hari ingamba zikomeye yafashe zo gukumira iki cyorezo mbere y’uko kigera ku banyarwanda.

Ubugenzuzi ku kibuga cy’indege bwakajijwe ndetse n’ibikoresho bihagije bikaba byagejejweyo, mu rwgo rwo kurinda ko hari umunyamahanga wakwinjiza icyo cyorezo akagikwirakwiza mu Rwanda.

Indwara ya Ebola imaze guhitana abarenga 900 mu gihe gito imaze igaragaye mu bihugu bya Afurika y’Iburengerazuba