Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni (Ifoto/Interineti)

 

Ikigo gishinzwe ingufu ndetse n’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura bigiyeho vuba, bizikorera umuzigo w’icyahoze ari EWSA, urimo amamiliyari ya Leta yanyerejwe.
Leta ivuga ko ibi bigo bizanagomba kwishyura ba rwiyemezamirimo batandukanye bambuwe na EWSA ndetse binakomeze imishinga yadindiye.
Ikigo gishinzwe ingufu ndetse n’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura byashyizweho mu mpera z’ukwezi gushize.
Minisitiri w’ibikorwaremezo aherutse kubwira abanyamakuru ko ibi bigo bizagumana umuzigo wa EWSA, aho bidashoboye kwivana Leta ikaba yabifasha hamaze kurebwa niba koko bitabasha kwishyura.
Minisitiri Musoni James yagize ati, “Ibi bigo bishya bigiyeho byigenga, Minisiteri y’Imari n’igenamigambi na Minisiteri y’ibikorwa remezo zizakurikirana uburyo bizatwara uyu muzigo bijyanye n’ubushobozi….”
EWSA yavuzwemo kunyereza umutungo wa Leta kuva mu mwaka wa 2004.
Raporo iheruka y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko muri miliyari 15 yanyerejwe mu bigo bya Leta, miliyari zigera kuri 13 zaburiye muri EWSA.
Uko ibigo bishinzwe amazi n’ingufu byagiye bisimburana kugera kuri EWSA
Mu mwaka wa 1939 hariho icyitwa REGIDESO yatangaga amazi, amashanyarazi na gazi mu Rwanda no mu Burundi bikiri Rwanda-Urundi.
Nyuma y’ubwigenge, mu 1963 REGIDESO yahindutse REGIDESO Rwanda. Mu 1976 REGIDESO Rwanda ihindurwa ELECTROGAZ.
Muri 2003, ELECTROGAZ yashyizwe mu biganza bya kampani yitwa Lahmayer International ku bufatanye na Hamburg Water Works ngo ikore ivugurura ry’imyaka 5 ariko hatarashira imyaka 2, muri Werurwe 2006, ELECTROGAZ yasubijwe mu maboko ya Leta.
Ku wa 9 Nzeri 2008, ELECTROGAZ yabyawemo ibigo 2: RECO (Ikigo cy’Igihugu cy’Amashanyarazi) na RWASCO (Ikigo cy’Igihugu cy’Amazi n’Isuku n’Isukura) ariko muri 2011, iyi RECO RWASCO nayo yaje guhindurwamo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi n’isukura (EWSA).
Muri Nyakanga 2014, EWSA nibwo yavanweho, inshingano zayo zishyirwa mu biganza by’ibigo bibiri byigenga: Ikigo gishinzwe ingufu ndetse n’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura.