U Rwanda rurahakana ko nta Ebola ihari naho Uganda ngo yahageze
Imyambarire y’abaganga bahanganye n’icyorezo cya Ebola (Ifoto/Internet)
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yavuze ko hari umuntu bikekwa ko afite iyi ndwara kandi yamaze gushyirwa wenyine mu bitaro bya Mulago.
Dr. Jane Aceng umwe mubayobozi muri minisiteri y’ubuzima muri Uganda, aravuga ko uyu muntu ukomoka muri Sudani y’Epfo yasanganywe ibimenyetso bya Ebola ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe azanywe n’indege ya Ethiopian Airlines.
Dr.Aceng yagize ati “Uyu muntu ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe, mu isuzuma rya mbere abantu bakorerwa twasanze afite ibimenyetso bya Ebola, birimo gucika intege, kuribwa umutwe, kugira amaso atukuye n’ibindi.”
Uganda n’u Rwanda, ni ibihugu bifite ubuhahirane ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage kuburyo icyorezo nka Ebola kigeze muri Uganda bitaba bigoranye ko kigera no mu Rwanda.
Kumunsi w’ejo hiriwe amakuru avuga ko hari abantu umunani bagaragaweho ibimenyetso bya Ebola mu Rwanda ariko yahise avuguruzwa na Ministri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho wagize ati “Ndabamenyesha ko nta ndwara ya Ebola iri mu Rwanda kugeza uyu munsi, haramutse habonetse umuntu uyifite tuzahita tubitangaza.”
Binagwaho aravuga ko minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugenzura uko iki kibazo kimeze, ingamba zikomeye nazo ngo zarafashwe zo guhangana n’iyi ndwara.
Binagwaho aravuga ko minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugenzura uko iki kibazo kimeze, ingamba zikomeye nazo ngo zarafashwe zo guhangana n’iyi ndwara, birimo amahugurwa yahawe abakora ku kibuga cy’indege.
Mu rwego rwo kwitegura Igihe cyose iki cyorezo cyatungurana, mu Rwanda hamaze guhugurwa abantu 58 bashobora gutabara ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Hanashyizweho kandi umurongo utishyura wo guhamagara mu gihe iki cyorezo cya Ebola kibonetse, ari wo 0788576153, 0788467187, 114, no kuri nomero 0788462552.
Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu barenga 800 mu bihugu bya Sierra Leone, Liberia, Guinea kugeza ubu iyi ndwara yageze no muri Nigeria.
Ebola yaherukaga muri Uganda mu mwaka wa 2012, abantu barenga 17 barapfuye.