Arashinja ibitaro bya Ruhengeri kumusiramura nabi
Uyu mugabo w’imyaka 44 asobanura ko umugore we akomeje gusaba gatanya kuko atakibasha gutera akabariro.
Ntiyamira utuye mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, avuga ko yarwaye udusebe duto ku gitsina tumeze nk’uturasago, muri Gashyantare 2014.
Byabaye ngombwa ko ajya kwivuza utwo dusebe ku bitaro bya Ruhengeri ngo bamuha imiti ariko banamugira inama yo kwisiramuza.
Ntiyamira avuga ko yahawe gahunda (rendez-vous) y’igihe azasiramurirwa yo kuwa 5 Gicurasi 2014, ariko itariki igera bwa burwayi yari arwaye bwaramaze gukira neza ku buryo ngo n’iyo yakoraga imibonano mpuzabitsina nta kibazo yagiraga, ati, “nubwo nari naramaze gukira rendez-vous yarageze njya gusiramurwa”
Ntiyamira akomeza avuga ko “ngeze kwa muganga bafashe igitsina cyose baragiharura bageza no hasi yacyo nuko mbabajije impamvu bambwira ko nabo ari ingorane bahuye nazo”.
Ntiyamira akomeza avuga ko icyo kibazo kikimara kuba yahise ahabwa amabwiriza yo kujya aza kwipfukisha nyuma ya buri minsi itatu, arabyubahiriza ariko hanyuma aza guhura n’ikibazo cyo guturika umutsi muto wo ku gitsina, ava amaraso menshi ku buryo yasubiye ku bitaro yibinze kugira amaraso adatunguka inyuma.
Akigera kwa muganga ariko ngo bahise bamwirukana. Abisobanura muri aya magambo: “nagezeyo nuko abaganga bambwira ko nje imbere y’iminsi bampaye yo kwipfukishaho, ngerageza kubereka ikibazo nari mfite ariko bambera ibamba bahita banyirukana ngo nzagaruke igihe nahawe kigeze”
Bitewe n’ububabare yari afite, uyu mugabo akimara kwirukanwa ngo yahise ajya kwivuriza mu ivuriro rimwe ryigenga riherereye mu mujyi wa Musanze, aho yivurije ku mafaranga arenga ibihumbi 300 nk’uko abigaragaza ku nyemezabwishyu yishyuriyeho.
Minisiteri y’Ubuzima izi iki kibazo
Ntiyamira avuga ko yagerageje kwandikira inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse na Minisiteri y’Ubuzima asaba ko yarenganurwa.
Mu ibaruwa ikinyamakuru Izuba Rirashe gifitiye kopi, Ntiyamira yandikiye minisitiri w’ubuzima kuwa 23/06/2014 amubwira ko yugarijwe n’ibibazo yatewe no gusiramurwa n’abanyeshuri bimenyereza umwuga w’ubuganga.
Muri iyo baruwa Ntiyamira yasabaga Minisitiri Agnes Binagwaho kuvuzwa n’ibitaro bya Ruhengeri agakira akanasubizwa amafaranga yose yatanze yivuriza mu bitaro byigenga kuko ibyo bitaro bidakorana na mituweli.
Yasabaga kandi kuzahabwa indishyi z’akababaro mu gihe bigaragaye ko hari ubumuga yahuye nabwo ubwo yasiramurwaga.
Ku itariki ya 16 Nyakanga 2014, Minisitiri w’Ubuzima yasubije uyu muturage abicishije mu ibaruwa nanone iki kinyamakuru gifitiye kopi.
Muri iyo baruwa Minisitiri Binagwaho yanditse agira ati, “Ndakugira inama yo kugeza ikibazo cyawe ku buyobozi bw’ibitaro wavuriwemo [Ibitaro bya Ruhengeri] kugira ngo bagufashe kuvurwa, mu gihe bigaragaye ko aribo bakoze amakosa. Nibidashoboka bagufashe kugera ku nzego z’ubuvuzi zifite ubushobozi bwisumbuye bwo kuvura”
Ntiyamira yabwiye Izuba Rirashe ko akimara kubona ibaruwa ya Minisitiri yihutiye kujya gushaka umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri maze ngo amuha icyizere ko azakira kubera ko ngo umutwe w’igitsina utangiritse.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri buvuga iki kuri iki cyibazo?
Dr. Ndekezi Deogratious, umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri avuga ko ibibazo Ntiyamira yahuye nabyo bitagomba gushyirwa ku mutwe w’ibitaro kuko ari we wabyiteye….
“Uwo mugabo niwe witeye ibibazo afite ahanini bishingiye kuri infection [Ubwandu],…..yagize ububabare maze ashyira amazi ku gisebe kugira ngo abugabanye niyo mpamvu ibyo byose byamubayeho”.
Gusa Dr. Ndekezi avuga ko, “ubu twiteguye kumwakira kugira ngo tuganire ku bibazo afite nyuma y’uko abigejeje muri Minisiteri”
Uyu muyobozi kandi ahakana yivuye inyuma ko Ntiyamira yasiramuwe n’abanyeshuri bimenyerezaga umwuga.
Urugo rwe mu marembera
Mu buhamya Ntiyamira atanga, avuga ko gusiramurwa nabi byamusigiye ibibazo byinshi atazabasha kwigobotora.
Uyu mugabo avuga ko kuva yasiramurwa yahise atangira kugirana amakimbirane n’umufasha we ashingiye ku kuba atakibasha gusohoza zimwe mu nshingano z’umugabo mu rugo.
Abisobanura atya: “Kubera ibyambayeho, umugore twahise duca ukubiri ku buryo ubu yifuza ko twatandukana burundu cyane ko ntacyo ngishoboye ku bijyanye no gutera akabariro.”
Kuri ibi hiyongeraho ko kubera kwivuza inshuro nyinshi mu bitaro byigenga, yatakaje amafaranga menshi biramukenesha.
Aragira ati, “sinkibasha kwishyura ubukode bw’inzu ntuyemo kuko amafaranga yanshizeho nivuza kandi n’abana banjye batanu ubu babayeho nabi kubera ko ntakibasha gukora imirimo nakoraga mbere kugira ngo mbatunge.”
Uyu muturage avuga ko yifuza ko yakurikiranwa akavurwa neza ibikomere yahuye nabyo ubwo yasiramurwaga akanasuzumwa ko ntabumuga yaba yarakuyemo.
Si ubwa mbere mu bitaro bya Ruhengeri havuzwe bene iki kibazo cyo.
Umwaka ushize hari umubyeyi wamaranye amezi arindwi igice cy’urushinge mu myanya myibarukiro, bivugwa ko yagisizwemo n’abanyeshuri bimenyerezaga umwuga uwo bamudodaga nyuma yo kumubyaza.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka hirya no hino mu bitangazamakuru hakwirakwiye inkuru y’umubyeyi wo mu karere ka Musanze wari umaranye amezi 7 mu myanya ye myibarukiro igice
Hari nundi mwana nzi nawe bagiye gusiramura, nyuma bamukata umutwe w’igitsina cyose (gland). Ibyo ntibyakorewe mu Ruhengeri, byakorewe I Kigali. Ariko kubera abanyarwanda batinya, banze no kugira icyo bavuga mu buyobozi. Ariko ndumva bafite ukuri, none se uyu muturage wandikiye Minister ko nawe mbonye nta gisubizo yahawe! Umuyobozi w’ibitaro, ngo ni amazi yateye ibibazo, azabeshye abandi.