Guverineri Bosenibamwe (ifoto/Internet)
Guverineri  Bosenibamwe aravuga ko Intara y’amajyaruguru ifite amahoro nyuma yo kuraswa n’uwo yise “igisambo cyakoranaga na FDLR”.
Aganira n’Izuba Rirashe Bosenibamwe yavuze ko abantu bakwiye kureka imvugo ivuga ko  hari abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru bakoranye na FDLR kuko ari ‘amateka’.

Bosenibamwe yagize ati “Igisambo cyari kiturimo gikorana n’umwanzi cyatuvuyemo intara ifite amahoro nk’uko yayahoranye.”

“Igisambo” kivugwa na guverineri Bosenibamwe  ni uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Alfred Nsengimana, wishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka kuwa  16 Gicurasi 2014.

Nk’uko Bosenibamwe yakomeje abivuga ngo iki “gisambo” kigeze kubabamo ndetse kinagerageza gukorera umwanzi  ubukangurambaga ariko byarangiye kibizize.

Geverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko nyuma y’ibi byose yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame mu izina ry’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru  bose ndetse ngo ibyabaye muri iyi ntara  ntibishobora kongera ukundi.

Bosenibamwe yakomeje avuga ko ubu abayobozi  ndetse n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru  bari maso kugira ngo hatagira abongera kugwa mu gishuko cyo gukorana n’umwanzi.

Abajijwe aho abandi bayobozi bari bakurikiranwe hamwe n’uwari umuyobozi w’Umurenge wa Cyuve aho  ibyabo bigeze; Bosenibamwe yasubije ko  ntawundi muyobozi ukurikiranyweho uruhare kuri iki   cyaha uretse abaturage batari basobanukiwe ibyo bakora bashukwaga n’Umuyobozi w’Umurenge wa Cyuve warashwe.

Akarere ka Musanze kakunze kugaragaramo abantu bakurikiranweho kugira uruhare mu gukorana n’Umutwe wa FDLR  ndetse kanagaragaramo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi aho muri Gashyantare 2014 urugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze rwatewe n’abagizi ba nabi  bica umwana we.

Intangiriro z’Umwaka wa 2014 waranzwe no gutabwa muri yombi kwa hato na hato kw’abantu bakurikiranweho gukorana na FDLR, mubatawe muri yombi harimo n’Umuhanzi Kizito Mihigo.