Umuyobozi wa Glory Motel yasanzwe muri ruhurura yapfuye
Munyaneza Eugene wari Umuyobozi wa Glory Motel yo mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, yasanzwe yapfuye muri ruhurura iherereye mu Kagari ka Nyamabuye, mu gitongo cyo kuri iki Cyumweru tariki 3 Kanama 2014.
Umurambo w’uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wagaragajwe n’abaturage bo muri ako gace ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo, bavuga ko batabashije kumenya icyaba cyamuhitanye. Yasanzwe muri ruhurura nta bikomere bigaragara inyuma.
Amakuru atangwa n’abaturiye iyi ruhurura Munyaneza yasanzwemo, bavuga ko hari abantu batazwi bajimije itara ryamurikiraga abatambuka kuri iyi ruhurura, bakabishingiraho bavuga ko yaba yishwe n’abari bamucuriye umugambi.
Abo mu muryango w’uyu mugabo wishwe babwiye IGIHE ko yigeze gutegwa n’abantu bashaka kumugirira nabi inshuro zirenga eshatu, kubw’amahirwe akabacika ariko kuri iyinshuro bakaba bageze ku mugambi wabo mubisha.
Aya makuru ko yajyaga ategwa yemezwa n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Nyakanunga Munyaneza yari atuyemo. Ushinzwe iterambere, Dushimimana Thomas, yagize ati “Abantu ngo bari bafitanye ikibazo ni abo ku muhanda ariko twe ntitujya tubimenya. Ngo yajyaga ataha bakamwamburira hano, ngo hari n’abigeze kuza bamusanga mu rugo baraharwanira.”
Uyu mugabo yari azwi cyane n’abaturage, ahanini bitewe n’uko yari Umuyobozi wa Motel yitwa Glory iganwa na benshi muri ako gace.
Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko bababajwe cyane no kubona umuturanyi wabo apfa muri ubu buryo.
Muri Mutarama uyu mwaka, Mukankundiye Josephine w’imyaka 60, yiciwe mu muhanda uri muri aka kagari ka Nyamabuye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, umurambo we ujugunwa mu rugo rw’umuturage ruri munsi y’umuhanda. Na mbere y’icyo gihe muri aka kagari na none hatoraguwe umurambo w’umugabo wishwe yakaswe ingoto.
Polisi y’igihugu yatangiye iperereza ku rupfu rwa Munyaneza Eugene.