Zimwe mu modoka zo mu bwoko bwa V8 abayobozi bavuga ko bahembwa intica ntikize bagenderamo.

Imwe mu modoka zigenderwamo nabantu baciriritse mu bindi bihugu, naho mu rwanda abaminisitiri nabakozi ba leta bishyura kimwe cya kabili cyu mushahara kukwezi kugirango bazigenderemo.

 

 Minisitiri w’u Rwanda aribaza uburyo abana b’abaministri n’abandi bayobozi bajya kwiga mu mahanga kandi bahembwa intica ntikize

• Ni umwe mu bubashywe mu gihugu, kubonana nawe bisaba uruhushya rwihariye, iyo ataguhaye gahunda ntibyoroshye ko wakirwa mu biro bye.

• Abaturage baravuga ko guhabwa umwanya mu Rwanda ari ukugabana (guhabwa umugati)

Agendera mu modoka y’ubwoko bwa V8, afite umupolisi ushinzwe kumurinda, niwe umukingurira iyo yinjiye ndetse n’iyo asohotse.

Uyu muyobozi yishyurirwa na Leta umuntu  ucunga umutekano mu rugo (Intersec), ahabwa kandi umushahara mbumbe ungana  na 2.304.540 Frw kandi ubwo yatangiraga imirimo yahawe miliyoni 5 zo kugura ibikoresho byo mu nzu kandi buri kwezi ahabwa 500.000 FRW yo gukodesha inzu.

Buri kwezi ahabwa amafaranga yo guhamagara kandi na interineti yo mu biro n’igendanwa, nabyo byishyurwa na Leta.

Nubwo yubashywe gutyo kandi agahabwa ibi bintu; Minisitiri wo mu Rwanda avuga ko ubukene bumeze nabi kandi umushahara ari muto bikabije.

Uyu muyobozi aherutse kwicarana n’umunyamakuru w’ Izuba Rirashe maze bavugana ku mibereho ye ariko yirinda ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru.

“Uretse ibyubahiro duhabwa ariko uyu mushahara baduha ni muto cyane, ziriya Miliyoni 5 baduha dutangiye imirimo kugira ngo tugure ibikoresho ntabwo zijyanye n’ibiciro biri ku isoko, bigusaba ko nyine ugura salon ihwanye n’urwego urimo kandi ubwayo iri hejuru ya miliyoni 3, shyiraho ibindi bikoresho bikenewe mu rugo, usanga ya mafaranga abaye make cyane ugatangira gushakisha ahandi…”

“Nonese ko buri kwezi bampa ibihumbi 500 byo gukodesha, kandi ubu mba mu nzu nkodesha ibihumbi 600? Twarashize erega ahubwo nibaza abaministri bafite abana biga hanze aho bakura amafaranga! Urwego rw’Umuvunyi rukwiye gukora iperereza ryimbitse ku mitungo y’abayobozi kuko ntibyumvikana aho bakura amafaranga yo kohereza abana babo kwigira mu mahanga.”

Uyu muyobozi mu rwego rukuru rw’igihugu avuga ko hakwiye kurebwa ibiciro biri ku isoko kandi bijyanye n’urwego umuntu aba arimo.

“None se ubu twajya guhahira mu isoko rimwe n’abandi baturage, n’iyo ugiye kwakira umushyitsi ugomba kumwakira nka minisitiri, ntabwo wamwakirira muri resitora cyangwa hoteli ibonetse yose, ikindi imiryango yacu n’inshuti baba bazi ko dukomeye bigatuma buri wese yumva ko hari icyo wamufasha, ubwo simvuze iriya modoka baduhaye kuko nayo iba ikeneye kwitabwaho kandi usanga ishobora gutwara nka ½ cy’umushahara ku kwezi.”

Imishahara y’abaministri muri Kenya ikubye inshuro zirenga indwi imishahara y’abaministri b’u Rwanda.

Nubwo imishahara y’abayobozi bakuru b’u Rwanda ifatwa nk’iri hasi ugereranyije n’iy’abandi bayobozi mu Karere, hari Abanyarwanda bafata umuyobozi wahawe umwanya muri guverinoma nko guhabwa “Umugati”.

Gusa abayobozi nabo bakavuga ko gukorera Leta atari “Umugati” nk’uko abantu babyibwira ahubwo bisaba ubwitange burenze.

Umwe mu ba Guverineri aherutse kubwira umunyamakuru w’Izuba rirashe ko “abafata ubuyobozi nk’imbehe ni babandi basahura igihugu kandi nabo ntibamara kabiri!”

Imishahara y’abandi bayobozi bakuru

Mu cyumweru gishize hahinduwe guverinoma bituma hari abatakaza imyanya, abandi nabo barayibona. Dore ibyo bagomba guhabwa, byose byishyurwa na Leta:

Minisitiri w’Intebe mushya azajya ahembwa umushahara mbumbe ungana na 3.951.129 Frw buri kwezi kandi ahabwe inzu yo kubamo ifite ibyangombwa; imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyura kuri konti y’urwego bireba; uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fax, internet igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike; amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi; amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.

Abaministiri n’abanyamabanga ba Leta bashya bagomba guhita bahabwa Miliyoni Eshanu abafasha kugura ibikoresho byo mu nzu kandi buri kwezi [Abaministri] bahabwe umushahara mbumbe ungana na 2.304.540 Frw naho abanyamabanga ba Leta bahembwe  umushahara mbumbe ungana 2.213.400 Frw).