Abakoresha ibinyabiziga ku Kibuga cy’Indege cya Kigali bararira ayo kwarika
Izamuka ry’ibiciro bya parikingi rihangayikishije abakoresha ibinyabiziga ku kibuga cy’indege cya Kanombe (Ifoto/Kisambira T.)
Izamuka ry’ibiciro bya parikingi rihangayikishije abakoresha ibinyabiziga ku kibuga cy’indege cya Kanombe.
Ubusanzwe imodoka ikoresheje parikingi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali (Kigali International Airport) yishyuraga amafaranga 300 igihe yabaga yinjiye ndetse aya mafaranga akishyurwa buri saha imodoka imaze muri parikingi.
Aya mafaranga yaje kuzamuka aba 350 ku modoka nto zirimo amavatiri ndetse n’amafaranga 500 ku modoka zirimo na tagisi nini (taxi minibus); kuva kuwa 2 Kamena 2014.
Kuva icyo gihe imodoka yose yinjiye, isaha ya mbere yishyura amafaranga 1000 naho buri saha y’inyongera imaze muri parikingi hakajya hiyongeraho amafaranga 500.
Abakora imirimo ibyara inyungu kuri iki kibuga giherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, irimo gutwara abagenzi, bavuga ko izamuka ry’ibyo biciro byabakomye mu nkokora.
Umwe mu bashoferi ukora umurimo wo gutwara abagenzi muri taxi voiture ku kibuga utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “ubu icyo umuntu acungana nacyo ni ukwirinda kwinjira muri Parikingi. Byadukururiye gutanga serivisi mbi ku batugana kuko ugenda ugatinya kwinjira muri parikingi.”
Undi nawe akora umurimo wo gutwara abagenzi ku kibuga cy’indege avuga ko iryo zamuka ry’ibiciro rigamije kumukomanyiriza we na bagenzi be bakorera ku kibuga baturutse hanze.
Yagize ati, “Izamuka ry’ibiciro bireba imodoka zinjira ziturutse hanze ariko taxi zikorera mu kibuga cy’indege ntabwo bizireba, ibi ni ukudukomanyiriza bikomeye.”
Imodoka zikora ku kibuga cy’indege bivugwa ko ziri ku ibere kuko zo zitazamuriwe ibiciro bya parikingi, zibumbiye muri Koperative ATAK, zishyura amafaranga 82.600 ku mwaka n’ibihumbi 17 buri kwezi.
Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwo buvuga ko ibikorwa byose bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ikibuga cy’indege ngo gikomeze gutanga serivisi nziza.
Barigye Tonny ushinzwe Itumanaho ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, yatangaje ko bemeje izamuka ry’ibiciro ku modoka zituruka hanze y’ikibuga mu rwego rwo kugira ngo imodoka zose zijye zishyura amafaranga amwe ndetse bakomeze no kuvugurura inyubako z’iki kibuga.
Abashoferi batwara imodoka zituruka hanze ariko bavuga ko harimo ubusumbane kuko ufashe amafaranga 1.000 yo kwinjira ku kibuga na 500 ya buri saha ya parikingi, ugakuba iminsi mirongo itatu igize ukwezi, wasanga ari menshi cyane ugereranyije n’atangwa n’imodoka zo muri ATAK.
Gusa Barigye Tonny ushinzwe itumanaho ku Kibuga yasobanuriye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “amafaranga yashyizweho ngo ajye yishyurwa parikingi nta muntu wenda kuyashyira mu mufuka we, ahubwo ni ukugira ngo ikibuga gikomeze kunoza imitangire ya serivisi nziza”, yungamo ati, ” Ibikorwa aya mafaranga akoreshwamo n’ubundi bizajya bibagarukira.”
Barigye yakomeje avuga ko kuvugurura ikibuga cy’indege cya Kanombe byonyine bizatwara akayabo ka miliyoni 17.8 by’Amadorali y’Amerika kandi nta handi yava uretse mu bikorwa bikorerwa ku kibuga.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe cyakira ku munsi indege z’amasosiyete asaga 13 aturutse mu bice bitandukanye by’Isi.